Thursday, November 26, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Umusaza usanzwe ari umuyobozi gakondo muri Nigeria ari gukorwaho iperereza kubera gukorakora amabereye y’umukerarugendo

Umusaza usanzwe ari umuyobozi gakondo muri Nigeria ari gukorwaho iperereza kubera gukorakora amabereye y’umukerarugendo

Umuyobozi gakondo w’imyaka 92 wo muri Nigeria ari gukorwaho iperereza nyuma yo gukorakora ku mabere y’umukerarugendo wo muri Pologne wari wamusuye.

Umwami gakondo wo muri Nigeria ufite imyaka 92, Umar Farouk Umar, ari gukorwaho iperereza nyuma y’uko umukerarugendo ukomoka muri Pologne amushinje kumukorakora ku mabere atabimuhereye uburenganzira, ubwo yari yamusuye mu ngoro ye.

Uyu mukerarugendo ukora ibiganiro n’amashusho agaragaza ingendo akora, abinyuza ku rubuga rwa Instagram, yasuye ingoro ya Emir wa Daura, Umar Farouk Umar, iherereye muri Leta ya Katsina mu Majyaruguru ya Nigeria, mu ntangiriro z’uku kwezi.

Amashusho yafashe akoresheje amadarubindi y’ubwenge buhangano, yayashyize ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza aganira n’uyu muyobozi gakondo, ari na ko amufashe ibiganza abishyize ku bibero bye.

Mu gihe bari bahagurutse, uyu mukambwe agaragara nk’ushaka kumuhobera. Uyu mukerarugendo yumvikana amubwira ati: “Emir, ntushobora kunkorakora”, nyuma y’uko uyu muyobozi agaragaje ko ashaka kumwegera.

Nubwo ayo mashusho atakiboneka kuri konti ye ya Instagram, yakomeje gukwirakwizwa ku zindi mbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa yari yashyize hanze bwa mbere, uyu mukerarugendo yavuze ko nyuma yo gutambagizwa mu ngoro, yaje gusigaranamo n’uyu mwami wenyine.

Yavuze ko batangiye kwicarana hafi cyane, bikamutera kutisanzura, cyane cyane ubwo uyu mwami yafata ikiganza cye agatangira kugikinisha agikorakora cyane. Icyo gihe ngo yahise amanura indorerwamo ze kugira ngo atangire gufata amashusho y’ibyaberaga aho.

Yakomeje avuga ko ubwo bari bahagurutse bagiye, uyu mwami yamuhobeye, amusoma ku itama, hanyuma akamukorakora ku mabere.

Yagize ati “Ntabwo nigeze nkorwaho ku mihanda yo muri Nigeria, ndetse no mu bantu benshi, ariko byambereye mu ngoro y’umuyobozi gakondo. Numvise ngomba kubisangiza abandi. Nakozweho ku gahato.”

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =