U Bubiligi bwatangiye gushaka abakozi bazakorera muri Ambasade yabwo i Kigali, mu rwego rwo kwitegura kongera kuyifungura nyuma y’umwaka n’igice ifunze imiryango nyuma yuko u Rwanda rwari rwaciye umubano n’iki Gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi.
Nyuma y’icyemezo cyafashwe muri Werurwe umwaka ushize, kuva icyo gihe Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda yari ifunze imiryango, ibintu byatumye Ababiligi baba mu Rwanda bakeneraga serivisi za dipolomasi bagana Ambasade y’Igihugu cyabo i Nairobi muri Kenya, mu gihe Abanyarwanda n’abandi bifuza kujya mu Bubiligi na bo bajyaga gusaba visa banyuze muri mu kigo TLScontact Center kiri i Nairobi muri Kenya.
Mu itangazo rihuriweho ryashyizwe hanze muri Nzeri uyu mwaka Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bubiligi zemeranyijwe kubyutsa umubano wari umaze umwaka n’igice uhagaritswe n’u Rwanda, ndetse Ibihugu byombi byemeranya ko za Ambasade zabyo zongera gufungura mu gihe kidatinze.
Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, iki gihugu cyatangaje ko kiri mu myiteguro yo gusubukura ibikorwa byayo i Kigali, aho cyatangiye gushaka abakozi bazajya batanga serivisi zitandukanye zirimo izijyanye na visa n’izindi nyandiko z’inzira.
Muri iyi myanya harimo Abakozi bashinzwe kwakira no gufasha abasaba serivisi za Ambasade (Administrative Assistants) ndetse n’Umukozi uzaba ashinzwe kugenzura niba ibyangombwa bitangwa n’abasaba visa ari ukuri (Document Verification Officer).
Abazahabwa inshingano zo kwakira abantu bazajya bakira ubusabe bwa visa, pasiporo n’izindi nyandiko, bagasobanurira abazikeneye ibisabwa ndetse bakanatunganya dosiye zigomba gushyikirizwa inzego zifata ibyemezo.
Abifuza iyi mirimo basabwa kuba bararangije nibura amashuri yisumbuye kandi bazi Icyongereza n’Igifaransa. Uretse izi ndimi, kuba umuntu azi Ikinyarwanda, Igiholandi cyangwa Igiswahili, ndetse akaba afite uburambe mu kazi kajyanye no gutanga visa, bizaba ari inyongera.
Ku mwanya ushinzwe kugenzura ibyangombwa, usaba agomba kuba afite uburambe bw’imyaka nibura ine kandi azi neza Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.
Abazatoranywa bazajya bahembwa 1 241 292 Frw buri kwezi, mbere y’uko hakurwamo imisoro n’andi mafaranga ateganywa n’amategeko.
Igihe ntarengwa cyo kohereza ubusabe ni ku wa 2 Ukuboza 2026, saa yine z’ijoro. Ibizamini byanditse biteganyijwe mu Kuboza, mu gihe abatsinze bashobora gutangira akazi muri Gashyantare cyangwa Werurwe 2027.
Iyi ni imwe mu ntambwe zifatika zigaragaza ko U Bubiligi buri kwitegura gusubukura ibikorwa bya dipolomasi i Kigali, nyuma y’uko ibihugu byombi byemeranyije kongera kubaka umubano wabyo ku wa 22 Nzeri 2026.
RADIOTV10