Abakoresha telefoni zigendanwa mu Rwanda bagiye kujya bemererwa guhindura ikigo cy’itumanaho bakoresha, bagakomeza gukoresha nimero yabo isanzwe, binyuze muri gahunda izwi nka Mobile Number Portability (MNP).
Iyi gahunda igamije guha abakiliya uburenganzira bwo kuva ku kigo kimwe cy’itumanaho bajya ku kindi badahinduye nimero zabo za telefoni. Izareba nimero za telefoni zigendanwa gusa, ntirebe izikoreshwa kuri telefoni zo mu ngo (Fixed Lines).
Amabwiriza y’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) No 019/R/ICT/RURA/2024, agenga uburyo bwo kwimura nimero za telefoni zigendanwa hagati y’ibigo by’itumanaho, agaragaza uko umuntu azajya asaba kwimura nimero ye, ibisabwa ndetse n’igihe iki gikorwa kigomba kumara.
Uko uzajya usaba kwimura nimero yawe
Umukiliya wifuza kuva ku kigo cy’itumanaho akoresha ajya ku kindi azajya abisabira ku kigo ashaka kujyamo, aho kubisaba icyo asanzwemo.
Azajya asabwa kwerekana icyangombwa kimuranga cyemewe, kuzuza no gushyira umukono ku ifishi isaba kwimura nimero.
Nyuma yo gutanga ubusabe, azajya yemeza ko ari we nyir’inimero akoresheje ubutumwa bugufi (SMS) bwo kwemeza ko yemeye kwimura iyo nimero.
Ku bakoresha nimero ziri kuri konti zishyurwa nyuma yo gukoresha serivisi (Postpaid), bashobora gusabwa fagitire iheruka kugira ngo amazina ariho ahuzwe n’ari ku cyangombwa kimuranga.
Igihe bizajya bifata kugira ngo nimero yimurwe
Nyuma yo kwakira ubusabe, ikigo umukiliya avuyemo kizajya gihabwa amasaha ane y’akazi yo gusuzuma ubusabe no gufata icyemezo cyo kubwemeza cyangwa kubwanga.
Iyo cyemejwe, ikigo umukiliya ashaka kujyamo na cyo kizajya gihabwa andi masaha ane yo gutangiza serivisi kuri iyo nimero.
Muri rusange, igikorwa cyose cyo kwimura nimero kigomba kuba cyarangiye mu gihe kitarenze umunsi umwe uhereye igihe ubusabe bwemejwe bukoherezwa ku kigo umukiliya avuyemo.
Amabwiriza kandi ateganya ko nta kigo cy’itumanaho cyemerewe kwishyuza umukiliya amafaranga yo kwimura nimero. Icyakora, umukiliya ashobora kwishyura SIM card nshya ku giciro gisanzwe.
Abemerewe kwimura nimero n’abashobora kubyimwa
Kugira ngo umukiliya yemererwe kwimura nimero, igomba kuba igikora kandi itarigeze itangazwa ko yibwe cyangwa yatakaye.
Umukiliya kandi ashobora kwangirwa kwimura nimero mu gihe agifite umwenda atarishyura ku kigo asanzwemo.
Ibi bisobanuye ko mbere yo gusaba kwimura nimero, ari ngombwa kubanza kureba niba nta mwenda w’amafaranga asabwa n’ikigo asanzwe akoresha.
Ibyo ugomba kumenya mbere yo kwimura nimero
Nubwo umukiliya azajya agumana nimero ye, hari serivisi n’amafaranga atazajya yimukana na yo.
Amafaranga asigaye kuri telefoni (Airtime) ntazajya yimukana na nimero. Ubutumwa bugufi butaragezwa kuri telefoni, ubutumwa bwo kuri Voicemail n’izindi serivisi zimwe na zimwe na byo bishobora gutakara.
Umukiliya umaze kwimura nimero ye ntazemererwa kongera kuyimurira ku kindi kigo mu gihe cy’iminsi 90.
Icyakora, afite uburenganzira bwo kwisubiraho mu gihe cy’iminsi irindwi nyuma yo kuyimura, akayisubiza ku kigo yari avuyemo, hubahirijwe ibisabwa n’amasezerano.
Ikindi ni uko ikigo umukiliya avuyemo kitazemererwa kumuhamagara cyangwa kumwoherereza ubutumwa bugamije kumwumvisha ko agumayo cyangwa ko agaruka, mu gihe cy’iminsi 90 nyuma yo kwimura nimero.
Iyo kwimura nimero birengeje igihe giteganywa n’amabwiriza, umukiliya afite uburenganzira bwo guhabwa indishyi hakurikijwe amabwiriza abigenga.
Amakuru ajyanye no kwimura nimero na yo azajya abikwa n’ikigo gishya umukiliya yagiyeho mu gihe cy’imyaka 10.
RADIOTV10