Friday, November 27, 2026
RW|EN
SIPORO

Umukinnyi w’Umunyarwanda Mugisha Bonheur yavuze uko yiteguye guhura na rurangiranwa Cristiano Ronaldo

Umukinnyi w’Umunyarwanda Mugisha Bonheur yavuze uko yiteguye guhura na rurangiranwa Cristiano Ronaldo

Umunyarwanda Mugisha Bonheur ukinira Al-Hazem yo muri Arabie Saoudite, yatangaje ko yishimiye kuba agiye guhura na Cristiano Ronaldo, rutahizamu w’ikipe ya Al-Nassr, avuga ko kumukunda no kumwubaha bitazamubuza gukora inshingano ze zo gufasha ikipe ye kubona intsinzi.

Al-Hazem ya Mugisha izakira Al-Nassr ya Cristiano Ronaldo ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo 2026, mu mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Arabie Saoudite.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times mbere y’uyu mukino, Mugisha yavuze ko azi neza ibigwi bya Cristiano Ronaldo n’icyubahiro afite muri ruhago, ariko ko guhura na we bitazahindura uburyo asanzwe yitegura no gukina imikino.

Yagize ati “Birumvikana ko Cristiano Ronaldo ari umukinnyi twese tuzi kandi twubaha.” Yakomeje avuga ko icy’ingenzi kuri we ari ugukora inshingano ze mu kibuga no gufasha ikipe ye kugera ku musaruro mwiza.

Kuva Mugisha yagera muri Al-Hazem avuye mu ikipe ya Al Masry yo mu Misiri muri Kanama 2026, yahise yigarurira umwanya wo kubanzamo, aho yakinnye iminota yose y’imikino 12 ya shampiyona ikipe ye yari imaze gukina.

Mu Ukwakira 2026, uyu mukinnyi bakunze kwitwa Casemiro, yabaye Umunyarwanda wa mbere utsinze igitego muri Shampiyona ya Arabie Saoudite, ubwo yabonaga izamu mu mukino Al-Hazem yanganyijemo na Al-Fayha.

Mugisha avuga ko gukina ahanganye n’abakinnyi bazwi ku rwego mpuzamahanga byamufashije kongera ubushobozi bwe no kugira icyizere mu byo akora.

Uyu mukinnyi yatangiye gukina mu buryo bwa kinyamwuga muri Heroes FC, nyuma ajya muri Mukura Victory Sports, akomereza muri APR FC.

Nyuma yaje gukina muri Al Ahli Tripoli yo muri Libya, Stade Tunisien yo muri Tunisia na Al Masry yo mu Misiri, mbere yo kwerekeza muri Arabie Saoudite.

Kwinjira muri Al-Hazem byatumye aba umukinnyi wa mbere ukomoka mu Rwanda ukiniye ikipe yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Arabie Saoudite.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri Nzeri 2026, Mugisha yari yagiriye inama abakinnyi bakiri bato mu Rwanda yo kugira ikinyabupfura, gukora cyane no kwizera ubushobozi bwabo, agaragaza ko urugendo rwe mu mupira w’amaguru ari urugero rw’ibyo na bo bashobora kugeraho igihe bakora uko bikwiye.

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi Cristiano Ronaldo
Umunyarwanda Mugisha Bonheur AKA Casemiro

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + eight =