Tuesday, October 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

France: Bidasubirwaho dosiye ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana yafunzwe burundu

radiotv10by radiotv10
15/02/2022
in MU RWANDA
0
France: Bidasubirwaho dosiye ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana yafunzwe burundu
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa (Cour de Cassation) rwafunze burundu dosiye y’iperereza ku kirego cy’ihanurwa ry’Indege yari itwaye Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda.

Amakuru aturuka mu Bufaransa, avuga ko uru rukiko rusesa imanza rwamaze gushyira akadomo kuri dosiye y’iperereza ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana Juvenal.

Umunyarwanda Me Richard Gisagara uba mu Bufaransa wanakurikiranye iby’iki kirego, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Gashyantare 2022, yatangaje ko uru rukiko rusesa imanza mu Bufaransa, rumaze gufata iki cyemezo.

Me Gisagara avuga ko iki cyemezo gihita kinatesha agaciro iperereza ry’umucamanza Jean Louis Bruguiere washinjaga abantu icyenda bahoze mu buyobozi bwa RPF-Inkotanyi kugira uruhare mu ihanurwa ry’iyi ndege.

2/2 Celui-ci avait déjà été contredit par le Juge Trévidic dont l’enquête a établi que les missiles qui ont abattu l’avion ont été tirés du camp militaire de Kanombe, contrôlé par ceux qui ont préparé le #GenocideContreLesTutsi. C’est cette enquête qui est définitivement validée

— Richard Gisagara (@RichardGisagara) February 15, 2022

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Me Gisagara Rishard uvuga ko uyu mwanzuro w’Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa uhuje n’uw’Urukiko Rukuru, yavuze ko iki cyemezo cyatangajwe uyu munsi gihuje n’ibyatangajwe n’Umucamanza Trévidic wakoze iperereza ryagaragaje ko igisasu cyahanuye iyi ndege cyaturutse mu kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyari kiri mu maboko y’abari bateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Me Gisagara akavuga ko iperereza ry’Umucamanza Trévidic “Bidasubirwaho ryo ryahawe agaciro.”

Indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana, yaguye ku mugoroba wo ku ya 06 Mata 1994, igwamo abantu 11 barimo abari abasirikare bakomeye mu butegetsi bwe ndetse na Ntaryamira Cyprien wari Perezida w’u Burundi.

Urukiko Rukuru rw’i Paris mu Bufaransa, muri 2020 rwari rwahagaritse iyi dosiye ariko bamwe mu bo mu miryango y’ababuriye ubuzima muri iyi ndege barajurira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

Urukiko rukomeye kurusha izindi mu Rwanda rurashinjwa kurangarana uwo rurimo Miliyoni 32Frw

Next Post

Bumvaga ko Umupaka nufungurwa ibiciro bizagabanuka none byarushijeho gutambagira

Related Posts

Challenges women face when starting businesses in Rwanda

Challenges women face when starting businesses in Rwanda

by radiotv10
14/10/2025
0

Rwanda is often praised globally for its efforts in gender equality. The country leads in female political representation and has...

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

by radiotv10
14/10/2025
0

Abo mu Kagari ka Gisagara mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, baratabariza umuturanyi wabo ufite ubumuga ubayeho ubuzima...

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

by radiotv10
13/10/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwashyize hanze itangazo rimenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjiramo ku rwego rwa Ofisiye, itariki yo gutangira...

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

by radiotv10
13/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu muhanda Kigali-Muhanga, habaye impanuka yabereye mu Karere ka Kamonyi, yabangamiye urujya n’uruza rw’ibinyabiziga muri...

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

by radiotv10
13/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hagiye gutangira ibikorwa byo kwiyandikisha ku nkumi n'abasore bifuza kuyinjiramo ku rwego rw’abapolisi bato, birimo...

IZIHERUKA

Challenges women face when starting businesses in Rwanda
MU RWANDA

Challenges women face when starting businesses in Rwanda

by radiotv10
14/10/2025
0

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

14/10/2025
BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

13/10/2025
Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

13/10/2025
AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

13/10/2025
Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

Amayobera ku cyatumye uruhande ruhanganye na AFC/M23 rufata icyemezo gitunguranye

13/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bumvaga ko Umupaka nufungurwa ibiciro bizagabanuka none byarushijeho gutambagira

Bumvaga ko Umupaka nufungurwa ibiciro bizagabanuka none byarushijeho gutambagira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Challenges women face when starting businesses in Rwanda

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.