Monday, June 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Cyuma Hassan yazanye ingingo ikomeye mu rukiko izamura impaka ndende

radiotv10by radiotv10
21/02/2022
in MU RWANDA
0
Cyuma Hassan yazanye ingingo ikomeye mu rukiko izamura impaka ndende
Share on FacebookShare on Twitter

Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan uregwa ibyaha birimo kwiyitirira umwuga atabifitiye ibyangombwa akaba ari kuburana ubujurire, yagarutse mu rukiko, azamura ingingo yo kuba atari Umunyamakuru w’umwuga, avuga ko ntakintu na kimwe kimukumira ku kwitwa Umunyamakuru.

Urubanza rwabaye kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022, rwitabiriwe n’abantu batandukanye bari mu cyumba cy’iburanisha barimo umubyeyi we wakunze kurwitabira.

Cyuma Hassan wahamijwe ibyaha bitatu ari byo gusagarira no gutambamira abakozi b’inzego z’ubutegetsi, kwiyititira umwuga, n’inyandiko mpimbano.

Ku cyaha cyo gukora umwuga atabifitiye ibyangombwa, Cyuma yagarutse ku ikarita y’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) isanzwe igirwa n’Abanyamakuru bose bo mu Rwanda, avuga ko uru rwego ubwarwo rudafite ububasha.

Yavuze ko iki kigo gishingiye ku itegeko ritabaho cy’icyahoze ari Inama Nkuru y’Igihugu y’Itangazamakuru (Media High Council) kitakibaho.

Yavuze ko nta n’itegeko rihari rivuga ko Umunyamakuru wese agomba gutunga iyi karita, avuga ko iki kigo na cyo ubwacyo gikora mu buryo butanyuze mu mucyo.

Cyuma uyu munsi ubwo yazaga mu rukiko

Me Gatera Gashabana wunganira uregwa, yavuze ko Umunyamakuru w’umwuga wo mu Rwanda ntaho ategetswe kuba umunyamuryango wa RMC.

Yavuze ko Umunyamakuru ari umuntu “ufite ubumenyi shingiro mu by’Itangazamakuru kandi akora itangazamakuru nk’umurimo we w’ibanze. Agomba kuba nibura akora umwe mu mirimo ikurikira, gutara amakuru, kunonosora inkuru, gutangaza amakuru, mu gitangazamakuru n’ikindi kigamije gutangaza amakuru cyangwa gukwiza amakuru muri rubanda.”

Uyu munyamategeko yagarutse ku kinyamakuru cya Ishema TV gikorera kuri YouTube cya Cyuma, avuga ko yacyandikishije muri RDB bityo ko yari afite uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.

Ati “Muzasanga ibyo yakoze n’ibyo akora ubu, ari ibisabwa n’Umunyamakuru muri iyi ngingo ya kabiri. Nimukomeza mu ngingo ya 8, ubwisanzure bw’Itangazamakuru n’ubwo kumenya amakuru buremewe kandi bwubahirizwa na Leta, ubwo bwisanzure bukoreshwa hakurikizwa ibiteganywa n’amategeko, akazi ka Niyonsenga Dieudonne kakorwaga gashingiye kuri ibyo.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko Niyonsenga n’Abamwunganira baca ku itegeko rigenga umwuga w’itangazamakuru ndetse riha ububasha RMC gutanga uburenganzira ku bakora umwuga w’itangazamakuru.

Yavuze ko ku wa 13/04/2020 ari bwo Niyonsenga yishyuye umusanzu wa Frw 20, 000 ngo yemerewe kuba Umunyamakuru wemewe ndetse agaragaza ko akorera Umubavu TV.

Ku wa 15/04/2020 nibwo ibyo ashinjwa byabaye, Umushinjacyaha agasobanura ko nubwo yishyuye umusanzu mbere yo gukurikiranwa, atari yahabwe ikarita ya RMC imwemerera gukora umwuga.

Umushinjacyaha na we yemera ko ku wa 21/04/2020 ubwo RMC yasubizaga Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku by’uko Niyonsenga yishyuye umusanzu w’ikarita, ko bavuze ko  yishyuye Frw 20,000 mbere y’uko ibyo kumukurikirana bitangira, ariko akaba yari ataremerwa kuba Umunyamakuru wemewe.

Ati “Icyo gihe Niyonsenga asaba uruhushya yabisabye nk’Umunyamakuru wa Umubavu TV. Baraca ku itegeko  no 02/2013 ryo ku wa 08/02/2013 iryo tegeko rigenga umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda, kuko ingingo ya gatatu ivuga ko uburenganzira bwo gukora umwuga w’Itangazamakuru, Umunyamakuru wemewe mu Rwanda, yaba Umunyarwanda n’Umunyamabanga ahabwa uburenganzira n’urwego rw’Itangazamakuru rwigenzura (RMC).

Kuba Ishema TV (Youtube channel) yari yanditse muri RDB, ikaba inatangaza inkuru kuri Internet dusanga ibyo bitaha uburenganzira Niyonsenga bwo kuba Umunyamakuru ngo anambare ikarita y’ubunyamakuru kuko nta burenganzira yabiherewe n’urwego rubishinzwe rwa RMC.”

Uhagarariye Ubushinjacyaha, yavuze ko Dogiteri wize ubuganga, Umunyamategeko cyangwa Umuganagaciro batakwifata kubera ko babyize ngo bucye babikora batabiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe.

Uru rubanza rw’ubujurire rwahise rupfundikirwa, rukazasomwa tariki 18 Werurwe 2022.

Umubyeyi wa Cyuma yaje kumva aho umuhungu aburana

Photos/Nkundineza J.Paul

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 4 =

Previous Post

Perezida Ndayishimiye na Madamu bagiye gusarura ibirayi babicyura babyikoreye (AMAFOTO)

Next Post

Biragoye kubona amagambo yo kuvuga inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Farmer- Perezida Kagame

Related Posts

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

by radiotv10
30/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifitiye icyizere amasezerano y’amahoro iherutse gusinyana n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bayafashijwemo n’Igihugu...

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

by radiotv10
30/06/2025
0

Leaders from Kampala University visited the Kigali Genocide Memorial, denouncing those who continue to deny the 1994 Genocide against the...

Eng.-The Basis of Rwanda’s optimism in the new Peace Deal with Congo and how it differs from previous ones

Eng.-The Basis of Rwanda’s optimism in the new Peace Deal with Congo and how it differs from previous ones

by radiotv10
30/06/2025
0

The Government of Rwanda says it is optimistic about the new peace agreement recently signed with the Democratic Republic of...

IZIHERUKA

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda
AMAHANGA

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

30/06/2025
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

30/06/2025
Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Biragoye kubona amagambo yo kuvuga inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Farmer- Perezida Kagame

Biragoye kubona amagambo yo kuvuga inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Farmer- Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.