Cyuma Hassan yazanye ingingo ikomeye mu rukiko izamura impaka ndende

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan uregwa ibyaha birimo kwiyitirira umwuga atabifitiye ibyangombwa akaba ari kuburana ubujurire, yagarutse mu rukiko, azamura ingingo yo kuba atari Umunyamakuru w’umwuga, avuga ko ntakintu na kimwe kimukumira ku kwitwa Umunyamakuru.

Urubanza rwabaye kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022, rwitabiriwe n’abantu batandukanye bari mu cyumba cy’iburanisha barimo umubyeyi we wakunze kurwitabira.

Izindi Nkuru

Cyuma Hassan wahamijwe ibyaha bitatu ari byo gusagarira no gutambamira abakozi b’inzego z’ubutegetsi, kwiyititira umwuga, n’inyandiko mpimbano.

Ku cyaha cyo gukora umwuga atabifitiye ibyangombwa, Cyuma yagarutse ku ikarita y’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) isanzwe igirwa n’Abanyamakuru bose bo mu Rwanda, avuga ko uru rwego ubwarwo rudafite ububasha.

Yavuze ko iki kigo gishingiye ku itegeko ritabaho cy’icyahoze ari Inama Nkuru y’Igihugu y’Itangazamakuru (Media High Council) kitakibaho.

Yavuze ko nta n’itegeko rihari rivuga ko Umunyamakuru wese agomba gutunga iyi karita, avuga ko iki kigo na cyo ubwacyo gikora mu buryo butanyuze mu mucyo.

Cyuma uyu munsi ubwo yazaga mu rukiko

Me Gatera Gashabana wunganira uregwa, yavuze ko Umunyamakuru w’umwuga wo mu Rwanda ntaho ategetswe kuba umunyamuryango wa RMC.

Yavuze ko Umunyamakuru ari umuntu “ufite ubumenyi shingiro mu by’Itangazamakuru kandi akora itangazamakuru nk’umurimo we w’ibanze. Agomba kuba nibura akora umwe mu mirimo ikurikira, gutara amakuru, kunonosora inkuru, gutangaza amakuru, mu gitangazamakuru n’ikindi kigamije gutangaza amakuru cyangwa gukwiza amakuru muri rubanda.”

Uyu munyamategeko yagarutse ku kinyamakuru cya Ishema TV gikorera kuri YouTube cya Cyuma, avuga ko yacyandikishije muri RDB bityo ko yari afite uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.

Ati “Muzasanga ibyo yakoze n’ibyo akora ubu, ari ibisabwa n’Umunyamakuru muri iyi ngingo ya kabiri. Nimukomeza mu ngingo ya 8, ubwisanzure bw’Itangazamakuru n’ubwo kumenya amakuru buremewe kandi bwubahirizwa na Leta, ubwo bwisanzure bukoreshwa hakurikizwa ibiteganywa n’amategeko, akazi ka Niyonsenga Dieudonne kakorwaga gashingiye kuri ibyo.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko Niyonsenga n’Abamwunganira baca ku itegeko rigenga umwuga w’itangazamakuru ndetse riha ububasha RMC gutanga uburenganzira ku bakora umwuga w’itangazamakuru.

Yavuze ko ku wa 13/04/2020 ari bwo Niyonsenga yishyuye umusanzu wa Frw 20, 000 ngo yemerewe kuba Umunyamakuru wemewe ndetse agaragaza ko akorera Umubavu TV.

Ku wa 15/04/2020 nibwo ibyo ashinjwa byabaye, Umushinjacyaha agasobanura ko nubwo yishyuye umusanzu mbere yo gukurikiranwa, atari yahabwe ikarita ya RMC imwemerera gukora umwuga.

Umushinjacyaha na we yemera ko ku wa 21/04/2020 ubwo RMC yasubizaga Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku by’uko Niyonsenga yishyuye umusanzu w’ikarita, ko bavuze ko  yishyuye Frw 20,000 mbere y’uko ibyo kumukurikirana bitangira, ariko akaba yari ataremerwa kuba Umunyamakuru wemewe.

Ati “Icyo gihe Niyonsenga asaba uruhushya yabisabye nk’Umunyamakuru wa Umubavu TV. Baraca ku itegeko  no 02/2013 ryo ku wa 08/02/2013 iryo tegeko rigenga umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda, kuko ingingo ya gatatu ivuga ko uburenganzira bwo gukora umwuga w’Itangazamakuru, Umunyamakuru wemewe mu Rwanda, yaba Umunyarwanda n’Umunyamabanga ahabwa uburenganzira n’urwego rw’Itangazamakuru rwigenzura (RMC).

Kuba Ishema TV (Youtube channel) yari yanditse muri RDB, ikaba inatangaza inkuru kuri Internet dusanga ibyo bitaha uburenganzira Niyonsenga bwo kuba Umunyamakuru ngo anambare ikarita y’ubunyamakuru kuko nta burenganzira yabiherewe n’urwego rubishinzwe rwa RMC.”

Uhagarariye Ubushinjacyaha, yavuze ko Dogiteri wize ubuganga, Umunyamategeko cyangwa Umuganagaciro batakwifata kubera ko babyize ngo bucye babikora batabiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe.

Uru rubanza rw’ubujurire rwahise rupfundikirwa, rukazasomwa tariki 18 Werurwe 2022.

Umubyeyi wa Cyuma yaje kumva aho umuhungu aburana

Photos/Nkundineza J.Paul

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru