Biragoye kubona amagambo yo kuvuga inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Farmer- Perezida Kagame

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ababajwe n’urupfu rwa Paul Farmer wagiriye akamaro kanini ubuvuzi bw’u Rwanda, yihanganisha umuryango we mu bihe nk’ibi by’akababaro.

Paul Farmer ashimirwa uruhare rukomeye yagize mu iterambere ry’ubuvuzi bw’u Rwanda, aho yagize uruhare mu ishinhwa rya Kaminuza ya Butaro.

Izindi Nkuru

Uyu mugabo witabye Imana kuri uyu wa Mbere, tariki 21 Gashyantare 2022, yanashinze Umuryango Partners In Health (PIH) uzwi nk’Inshuti mu Buzima.

Perezida Paul Kagame ari mu bababajwe n’urupfu rwa Paul Farmer kubera akamaro gakomeye yagiriye ubuvuzi bw’u Rwanda.

Mu butumwa yatambukije kuri Twitter, Perezida Paul Kagame, yagize ati “Biragoye kubona amagambo yo kuvuga inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Paul Farmer.”

Perezida Kagame avuga ko Paul Farmer yari umuntu w’ingenzi kuko uretse kuba yari umuganga, yari n’umugiraneza.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko gutakaza Paul Farmer ari igihombo gikomeye ku Rwanda kuko yagize uruhare runini mu kongera kubaka iki Gihugu, ndetse ko ari igihombo ku murango we [wa Paul Kagame] “No ku gito cyanjye. Ndabizi ko hari benshi bababajwe n’ibi muri Afurika ndetse n’ahandi.

Perezida Kagame yaboneyeho kwihanganisha umufasha wa nyakwigendera, abana be, umuryango we ndetse n’inshuti ze muri rusange.

Muri 2019 Perezida Kagame yari yambitse umudari w’igihango Paul Farmer

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru