Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwayobora Gereza ya Mageragere wakatiwe imyaka 5 yagarutse mu rukiko arusaba ikintu gikomeye

radiotv10by radiotv10
22/02/2022
in MU RWANDA
0
Uwayobora Gereza ya Mageragere wakatiwe imyaka 5 yagarutse mu rukiko arusaba ikintu gikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

CSP Kayumba Innocent wahoze ari Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge wakatiwe gufungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw, akajurira, yavuze ko ibyo aregwa ari amagambo kandi ko Urukiko rudakwiye guha agaciro amagambo ngo rumuhamye icyaha.

Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gashyantare 2022 ubwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiraga kuburanisha urubanza rw’ubujurire rwa CSP Kayumba Innocent na SP Ntakirutimana Eric bajuririye ibihano bakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Aba bombi bahamijwe ibyaha bifitanye isano n’amafaranga yibwe umunyamahanga witwa Kassem Ayman Mohamed, aho bashinjwa kuba barayishimishijemo bakaguramo ibintu bihenze bifashishije ikoranabuhanga.

CSP Kayumba Innocent ubwo yahabwaga ijambo ngo asobanure ubujurire bwe, yavuze ko nta ruhare yagize mu kwiba uyu munyamahanga, asaba urukiko kuzatesha agaciro icyemezo yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, agahanagurwaho ibyaha kuko ntabyo yakoze.

Ati “nkasubizwa mu buzima busanzwe kuko ibyaha byose ubushinjacyaha bwangeretseho ari amagambo gusa kandi mu rukiko ntabwo hakora amagambo hakora ibimenyetso bigize icyaha.”

Muri uru rubanza kandi hagarutswe ku mufungwa Amani Olivier wafashije aba bari abayobozi ba Gereza ya Nyarugenge mu kwinjira mu ikoranabuhanga ubundi bakiba ariya mafaranga.

Uyu Amani usanzwe ari umuhanga mu ikoranabuhanga akaba anafungiwe ibyaha bifitanye isano na ryo, yemereye urukiko ko ari we wafashije aba bayobozi ariko ko bari babimuhatiye.

CSP Kayumba yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko ibyaha yahamijwe byakozwe n’uyu Amani aho kuba ari we. Ati “nkeneye ubutabera kandi abantu bose barangana imbere y’amategeko.”

Me Ngirinshuti Jean Bosco wunganira CSP Kayumba, yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gukuraho icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuko kidashingiye ku bimenyetso byatanzwe.

SP Eric Ntakirutima wahoze ari umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge wungirije, yabwiye Urukiko ko atari umuntu wo kwiba, na we asaba Urukiko bajuririye kumuhanaguraho ibyaha.

Ubushinjacyaha butavuze byinshi, bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugumishaho ibihano byafashwe n’urw’Ibanze rwa Nyarugenge kuko ibimenyetso byose byagaragajwe bifite ishingiro ko abaregwa bakoze ibyaha bahamijwe.

Urubanza rw’ubujurire rw’aba bahoze ari abayobozi ba Gereza ya Nyarugenge, rwahise rupfundikirwa, Urukiko rukazasoma umwanzuro warwo tariki 18 Werurwe 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =

Previous Post

Urupfu rw’Umunyamerikakazi wamamaye mu irushanwa ryo kuririmba wazize Kanseri rwashenguye benshi

Next Post

Ukeneye Banderole, Banners,…? Igisubizo ni Techno Market yarimbishije Tour du Rwanda

Related Posts

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

by radiotv10
23/12/2025
0

There’s a competition happening among young people today, quiet, invisible, and rarely admitted. No one announces it. No one sets...

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
23/12/2025
0

Mu muhanda uva Nyanza ya Kicukiro werecyeza Sanatubes mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka itwara...

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

by radiotv10
23/12/2025
0

Abasirikare barimo abo ku rwego rwa Ofisiye ndetse n’abo ku zindi nzego barangije amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru barimo...

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’uko mu karere ka Gisagara hatanzwe inka 113 mu myaka ine ishize bikozwe n’umushinga wa Green amayaga hagamijwe kuzahura...

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

IZIHERUKA

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It
IMIBEREHO MYIZA

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

23/12/2025
Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ukeneye Banderole, Banners,…? Igisubizo ni Techno Market yarimbishije Tour du Rwanda

Ukeneye Banderole, Banners,…? Igisubizo ni Techno Market yarimbishije Tour du Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.