Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bavuze ko bahanganyikishijwe n’ibyobo birenga 170 biri mu bice binyuranye by’u Rwanda byacukuwemo amabuye y’agaciro bigasigara birangaye, ku buryo biteye impungenge ku buzima bw’abaturage.
Abadepite bavuze ko ibyo byobo binini birenga 170 birimo n’ibyasizwe n’abakoroni bacukuraga amabuye y’agaciro mu Rwanda.
Umwe mu Badepite yagize ati “hirya no hino hari ibyobo bisaga 170 nk’uko yabitubwiye. Ndagira ngo tujye inama y’icyakorwa. Cyera ipoto y’amashanyarazi bandikagaho ngo uhegereye wapfa, ibi bisimu na byo bigomba kujyaho ibimenyetso umuturage akamenya ko aho hantu atagomba kuhegera.”
Izi ntumwa za rubanda kandi zivuga ko iki kibazo giterwa n’imikorere y’abayobozi mu nzego z’ibanze, bamwe bihunza inshingano, bigateza urupfu abo bashinzwe kureberera.
Undi Mudepite ati “Umukozi ufite mu nshingano ze ibidukikije ku Karere arahari, ariko muri ayo mafaranga yose Igihugu kimuhemba ntabone ibiri muri iyi raporo y’Umuvunyi. Bishobora kuba bamwe mu bakozi b’Akarere badakemura ibibazo by’abaturage.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yavuze ko hagiye gukorwa igikorwa cyo gushakisha ibyo byobo ku buryo byashyirwaho ibimenyetso.
Gusa avuga ko iby’ibi byobo bitabazwa abayobozi mu nzego z’ibanze. Ati “Umukozi ushinzwe ibidukikije sinzi niba navuga ko kuba ahantu hadasibye ari ikosa rye, ntabwo ari ikibazo cye. Niba tutamuhaye amafaranga yo kuhasiba ntabwo twabimubaza.”
Icyakora iyi Minsiteri ivuga ko muri iyi minsi abacukura amabuye y’agaciro na kariyeri bategekwa gusiba aho bacukuye, ndetse ngo bagiye kongera ingwate isabwa umuntu wese winjira muri uyu mwuga kugira ngo haboneke ikiguzi cyo gusiba ibyo byobo byambura abaturage ubuzima.
David NZABONIMPA
RADIOTV10