Rwamucyo umaze amezi 2 agizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni yahawe inshingano

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ambasaderi Ernest Rwamucyo uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, yagizwe Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Ishami ry’uyu Muryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF).

Ni amakuru dukesha Ibiro bya Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, nkuko byabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2024.

Izindi Nkuru

Ubutumwa bwatambutse ku rubuga rwa X rw’ibi biro kuri uyu wa Gatatu, bugira buti “Muri iki gitondo, Ambasaderi Ernest Rwamucyo yatoranyijwe nka Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya UNICEF.”

Ibiro bya Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, bikomeza bivuga ko “U Rwanda rwishimiye byimazeyo icyizere cyagaragajwe n’abagize Inama y’Ubutegetsi kandi rurizeza imbaraga mu kuzakomeza kugira uruhare mu kwita ku bana.”

Ernest Rwamucyo amaze amezi abiri agizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, inshingano yahawe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 20 Ukwakira 2023.

Ambasaderi Rwamucyo asimbuye Claver Gatete na we uherutse guhabwa inshingano n’Umuryango w’Abibumbye zo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Ubukungu muri Afurika izwi nka UN ECA (Economic Commission for Africa).

Ambasaderi Rwamucyo ari kumwe n’abandi bayobozi mu Nama y’Ubutegetsi ya UNICEF

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru