Menya umubare w’imanza zakijijwe zitaregewe Inkiko hakoreshejwe ‘Plea Bargain’-ibiganiro by’Ubushinjacyaha n’abaregwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uburyo buzwi nka ‘Plea Bargain’ bwatangijwe mu butabera bw’u Rwanda bugamije gukemura imanza zitageze mu nkiko, ahubwo hakabaho ibiganiro by’ubwumvikane hagati y’Ubushinjacyaha n’uregwa, bumaze gutuma hakemuka imanza zirenga 5 000.

Ubu buryo bwa ‘Plea Bargain’ bugamije gufasha gukemura imanza mu buryo bwihuse no kugabanya umubare w’abafungwa, aho bukoreshwa mbere y’uko ikirego kiregerwa Urukiko, Ubushinjacyaha bukaganira n’uregwa, hakabaho ubwumvikane, ku buryo ikibazo gikemuka kitageze mu Rukiko.

Izindi Nkuru

Kuva muri Kanama kugeza mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2023, hakemutse ibibazo birenga 4 000 hakoreshejwe ubu buryo, byaje byiyongera ku bindi 1 500 byakemutse mu mwaka wa 2022, dore ko bwatangiye mu kwezi k’Ukwakira 2022.

Ubu buryo bukoreshwa ku baregwa ibyaha birimo ubujura ndetse n’iby’urugomo, aho mu cyiciro cya mbere cy’imyaka itanu y’igerageza ryabwo, ryatangiriye mu Nkiko z’Ibanze za Gasabo Nyarugenge, Gicumbi, Muhanga, na Musanze. Gusa inzego z’Ubucamanza zavuze ko bugomba gukoreshwa mu Gihugu hose.

Mu gihembwe cya nyuma cy’umwaka wa 2023, hagaragaye imanza nyinshi zacyemutse hakoreshejwe ubu buryo, aho mu kwezi k’Ukwakira hakemutse 960, mu Ugushyingo hakemuka imanza 1 166, mu gihe mu Ukuboza hakemutse 795.

Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison yavuze ko umusaruro w’ubu buryo utanga icyizere ko mu bibe biri imbere uzarushaho kuba mwiza, kuko ubu buryo ubwabwo bufite ibyiza byinshi.

Uretse kuba bwafasha uregwa kudafungwa, bunorohereza inzego z’ubutabera kuba zabona ibimenyetso ndetse n’amakuru y’abaregwa mu buryo butagoye, ndetse bukanafasha mu buryo bwo kuburizamo icyaha kiriho gitegurwa.

Nanone kandi bugabanya imanza zijyanwa mu nkiko bigatuma ubutabera butangirwa ku gihe, no kugabanya umubare w’abajyanwa muri za Gereza.

Mutabazi yagize ati “Abantu bari kubona ubutabera mu gihe gito. Bamwe mu bakemuriwe imanza binyuze muri plea bargaining bashoboraga kuzaburanishwa mu mpera z’uyu mwaka.”

Ni uburyo bwaje mu murongo w’ubutabera bw’u Rwanda, bugamije gukemura ibibazo mu nzira zitagoranye kandi zidasiga izindi mpaka mu bantu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru