Muri Guinée abaganga bane (4) bahamijwe ibyaha birimo gusambanya umukobwa wari wagiye kwivuza mu Bitaro bakoreramo, bikamuviramo urupfu, bituma abaturage birara mu mihanda basaba ko bakanirwa urubakwiye.
Uwo mukobwa w’imyaka 25 ngo yapfuye mu 2021 aguye muri Tunisia aho yari yaragiye kwitabwaho nabaganga.
Africanews ivuga ko kuri uyu wa Kabiri urukiko rwahamije abo baganga 4 ibyaha birimo gusambanya, gukuramo inda ngo byatumye uwo mukobwa yitaba imana.
Iyo nkuru yakuruye uburakari mu baturage ndetse bamwe bajya mu myigaragambyo basaba ko abo baganga bahanwa.
Icyakora ngo si ubwa mbere muri iki Gihugu havugwa abaganga basambanya abagore baba bagiye kubivurizaho cyane mu mavuriro yigenga.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10