Monday, October 5, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Abagore b’abasivile batangiye guhabwa imyitozo ya gisirikare muri Iran

Abagore b’abasivile batangiye guhabwa imyitozo ya gisirikare muri Iran

Abagore b’abasivile muri Iran batangiye guhabwa imyitozo ya gisirikare, irimo gukoresha imbunda, mu rwego rwo kwitegura kuba barinda imiryango yabo n’abaturanyi mu gihe intambara yakwira no ku butaka.

Kuri iki Cyumweru tariki 04 Ukwakira 2026, abagore bo mu murwa mukuru Tehran bitabiriye imyitozo yabereye mu Kigo cya Gisirikare kiri ku kibuga cya Imam Hussein, aho bigishijwe n’abasirikare n’abatoza uburyo bwo gufata no gukoresha intwaro zitandukanye, zirimo imbunda nto.

Iyi myitozo yatangiye gutangwa nyuma y’umunsi umwe Iran ifunguye ikindi kigo gitanga amahugurwa ya gisirikare ku basivile, giherereye kuri Haft-e Tir Square.

Amashusho n’amakuru byatangajwe n’ibigo bitangirwamo aya mahugurwa bigaragaza ko ibi bigo bigamije gutegura abasivile ku buryo bashobora guhangana n’ingabo za Amerika na Israel mu gihe zaba zitangije igitero cyo ku butaka.

Ku bagore bamwe bitabiriye aya mahugurwa, intego nyamukuru si uguhangana ku rugamba, ahubwo ni ukugira ubumenyi bwabafasha kurinda imiryango yabo mu gihe haba intambara.

Raheleh Ghadiri, umugore w’imyaka 45 witabiriye imyitozo, yavuze ko kwiga uburyo bwo kurinda umuryango we n’aho atuye mu gihe cy’intambara bimufasha kugabanya ubwoba afite.

Iyi myitozo yatanzwe mu gihe umwuka w’ubushyamirane hagati ya Iran, Amerika na Israel ukomeje gukomera, ndetse Washington na Tehran bikomeza gutangaho ubutumwa bukakaye.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yavuze ko ashobora gufata icyemezo ku kibazo cya Iran “vuba cyane”, mu gihe ibiganiro bigamije kugarura amahoro no guhagarika intambara bikomeje kugenda biguru ntege.

Trump yabwiye abanyamakuru mbere yo kuva muri White House yerekeza muri Ohio, aho yari mu bikorwa byo gushyigikira abakandida b’Abarepubulikani mu matora yo hagati muri manda ateganyijwe mu Ugushyingo, ko Iran “yasenywe bikomeye”.

Ati “Ikibazo gusa gisigaye ni uko bizagenda mu buryo bworoshye cyangwa mu buryo bukomeye.”

Ibi Trump yabivuze mu gihe Amerika irimo gusuzuma intambwe ikurikira yafata kuri Iran, nyuma y’amezi umunani y’ubushyamirane.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Araghchi, yashubije Trump avuga ko igihugu cye kidashaka gukemura ikibazo binyuze mu mbaraga za gisirikare cyangwa ibihano bishya.

Mu butumwa yagejeje ku ba Ambasaderi b’ibihugu by’amahanga, Araghchi yagize ati: “Niba abanzi bacu bongeye guhitamo inzira yo guhangana mu buryo bwa gisirikare, igisubizo cyacu kizaba gikomeye kurusha mbere kandi tuzirwanaho dukoresheje imbaraga nyinshi.”

Yakomeje avuga ko nta gisubizo cya gisirikare gihari, ndetse ko n’ibihano bishya atari byo bizakemura ikibazo.

Ati “Nta gisubizo cya gisirikare gihari, nta n’ubundi buryo bushingiye ku bihano bishya.”

Araghchi yavuze ko ibiganiro bishingiye ku “butabera no kutabogama” ari byo byonyine bishobora gufasha guhagarika amakimbirane.

Mu gihe imbaraga za dipolomasi zo gushaka amahoro zikomeje kudatanga umusaruro ufatika, kandi hakomeje kuvugwa ko hashobora kongera ibikorwa bya gisirikare, ibigo bya Iran bitangirwamo imyitozo ku basivile biratanga ubutumwa bukomeye.

Batangiriye ku myitozo yoroheje yo kwiga gufata imbunda
Bamwe batangiye no kwiga kurasa

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − two =