Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu, yafashe mu bihe bitandukanye abagore babiri, bageragezaga kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bitemewe [Magendu] bifite agaciro ka Miliyoni 9Frw byiganjemo amavuta yangiza uruhu bakuraga muri DRCongo.
Aba bagore babiri bafashwe ku wa Mbere tariki 18 no kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nyakanga, barimo uwitwa Uwamahoro Asia, ufite imyaka 35 wafatiwe mu Mudugudu wa Rurembo, akagari ka Byahi mu Murenge wa Gisenyi wafashwe kuri uyu wa Kabiri.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uyu Uwamahoro Asia yafatanywe “amoko atandukanye y’amavuta yangiza uruhu, inkweto n’imyenda ya caguwa, itabi n’inzoga zo mu bwoko bwa Simba waragi, byose hamwe bifite agaciro k’asaga miliyoni 8,6.”
SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uyu Uwamahoro yari yahaye akazi abantu icyenda (9) “ngo bamutwaze ibyo bicuruzwa yari yinjije mu buryo bwa magendu, baje guhita babitura hasi bakiruka bamaze kubona abashinzwe umutekano asigara wenyine niko guhita afatwa.”
Naho ku wa Mbere tariki 18 Nyakanga, Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe uwitwa Mukamazimpaka Marie Aimée w’imyaka 28, wafatiwe mu Mudugudu w’Isangano, akagari ka Rukoko mu Murenge wa Gisenyi agerageza kwinjiza mu Gihugu mu buryo bwa magendu, insinga z’amashanyarazi, imyenda n’inkweto bya magendu n’amasashe byose hamwe bifite agaciro k’ibuhumbi 550 Frw.
SP Karekezi yavuze aba bombi kugira ngo bafatanwe ibi bicuruzwa bya magendu n’ibitemewe kwinjizwa mu Rwanda, byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, yaboneyeho gushimira uburyo bakomeje gufatanya n’inzego z’umutekano batanga amakuru ku banyabyaha.
RADIOTV10