Umukwikwi wabaye umushyitsi mukuru mu Kwibuka akanabifungirwa yafunguwe asigamo uwamutumye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ukora akazi ko gutekera abanyeshuri bo mu Ishuri rimwe ryo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, wari watawe muri yombi kubera gutumwa mu muhango wo Kwibuka nk’umushyitsi mukuru, yarekuwe asigamo uwari umukozi ushinzwe uburezi muri uyu Murenge wamutumye.

Jean Claude Mbarushimana yari yatawe muri yombi hamwe na Esperance Nyiraneza wari umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugerero wari wamutumye mu muhango wo Kwibuka wabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa rwa Nkama tariki 03 Kamena 2022.

Izindi Nkuru

Aba bombi batawe muri yombi mu cyumweru gishize tariki 13 Nyakanga 2022 aho bakurikiranyweho gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Amakuru yizewe agera kuri RADIOTV10 aremeza ko uyu mukozi ushinzwe gutekera abanyeshuri bo kuri College Inyemeramihigo, yarekuwe kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nyakanga 2022.

Uwaduhaye amakuru, yavuze ko amakuru y’irekurwa rya Jean Claude Mbarushimana, yatangiye kunugwanugwa kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nyakanga.

Ati “Ariko nyine kuko RIB iba igikomeje gukurikirana no kugira ibyo imubaza, buriya hari icyatumye atarekurwa kuri uyu wa Mbere, ariko kuri uyu wa Kabiri yarekuwe ahagana saa tanu z’amanywa.”

Yakomeje avuga ko uyu mugabo yarekuwe kuko iperereza ryagaragaje ko ntacyaha akwiye gukurikiranwaho, akavuga ko ashobora kuzakomeza guhamagazwa mu rwego rw’ikusanya amakuru kuri mugenzi we Esperance we wakomeje gufungwa.

Ubwo aba bombi batabwaga muri yombi, bamwe mu batanze ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, bavugaga ko batumva impamvu uyu mukozi utekera abanyeshuri yatawe muri yombi kuko we yagiye nk’intumwa.

Hari n’uwakoresheje imvugo izwiho mu gihe cyo hambere ku bw’ingoma z’ubwami yagiraga iti “intumwa irarabirwa ntiyicwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Augutsin Murenzi we yavugaga ko yaba uriya mukozi wohereje uyu mutetsi ndetse na we ubwe bombi, bakwiye kubiryozwa kuko uyu mukozi utekera abanyeshuri atari akwiye kujya muri uyu muhango ahagarariye urwego rukomeye, ahubwo ko yamboga kwanga izi nshingano yari ahawe kuko zirenze urwego rwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru