Bamwe mu bari n’abategarugori bo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bajya birukanwa mu kazi kuko batwite, babyaye cyangwa bonsa, nyamara ari uburenganzira bemererwa n’amategeko, kuko hari n’abagerageza kubihisha kugira ngo baramire akazi kabo.
Umwe mu baganiriye na RADIOTV10 utashatse ko imyirondoro ye itangazwa, yavuze ko yakoraga mu bijyanye no kwakira abantu, aho yari yakoraga mu ishami ryo kwakira abantu (reception) kuri Hoteli imwe muri Kigali, akaza kwirukanwa ubwo byagaragaraga ko atwite.
Yagize ati “Uwo nari narasimbuye na we bambwiraga ko n’ubundi ari cyo yazize. Mu kwezi kwa kane nahise nsama ntangira kuyihisha kuko nari nzi ko byambera bibi.
Naje kwisanga mu biro by’abayobozi bambaza niba ibyo abakozi bamvugaho ari byo mbanza kumuhakanira ariko nyuma yongeye kuntumaho ndabimwemerera. Kuva icyo gihe rero batangiye kujya banshyira inyuma, banshyiraho amananiza.”
Avuga ko aho amariye kubyara yishyuwe ukwezi kumwe, ubundi bahita bamwirukana.
Ati “Banyishyuye amafaranga y’ukwezi kumwe bari bamfitiye ngo nigendere nta bakozi bandi bakeneye, nyamara nyuma bahise bazana undi unsimbura.”
Iyi nkuru y’uyu mubyeyi, ayisangiye n’abandi bakora mu nzego zimwe na zimwe nko mu mahoteli, mu tubari, no mu bindi bikorwa bisaba ingufu nk’ubwubatsi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ntakiyimana Francois, Umunyamabanga Mukuru wa Sendika COTRAF-Inganda iharanira uburenganzira bw’abakora mu nganda no mu bwubatsi, avuga ko ibibazo nk’ibi bagiye babyakira.
Ati “Twahuye na byo cyane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hari umukozi wabyaye bamwima ikiruhuko cyo kubyara kubera ko ngo atasezeranye. Twifuza ko umugenzuzi w’umurimo bakongerwa kandi bagahabwa ubushobbozi bwo gufunga ikigo mu gihe wenda cyagaragayeho kutubahiriza amategeko agenga umurimo.”
Umukozi muri Minisiteri y’Umurimo n’Abakozi ba Leta ushinzwe ibikorwa byubugenzuzi bw’umurirmo, Nkundabakura Karima Javan avuga ko hasanzwe hariho abagenzuzi b’umurimo bakurikirana ibibazo nk’ibi, ariko ko badakunze kugezwaho amakuru ku bibazo nk’ibi kuko hakoreshwa uburyo bwose bikemuka mu bwumvikane kubera uburemere bwabyo.
Ati “Minisiteri igira abakozi bagenzura umurimo mu Turere kandi yabahaye n’ububasha, ahubwo ayo makuru ntatangwa uko bikwiye, rimwe na rimwe ntibigere ku mugenzuzi w’umurimo. Akenshi babihisha mu bundi buryo ku buryo bitagaragara kuko akenshi iyo bigaragaraye kiba cyahindutse icyaha cy’ivangura.”
Itegeko rishya rijyanye n’Ubuzima n’Umutekano ku kazi, rivuga ko umugore wabyaye ahabwa ikiruhuko kingana n’ibyumweru 14, naho umugabo we agahabwa ikiruhuko kingana n’icyumweru yaba abakora mu bigo bya Leta n’iby’abikorera.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10
No mu mashuli y’abikorera naho birakorwa,aho usanga umugore amaze nk’imyaka ingahe akora ku kigo runaka,ariko yabyara bagatangira kumwiyenzaho ngo afite diplôme itari iyubwarimu,ukibaza niba aribwo bakibona iyo diplôme mu myaka ine,itanu baribamaze bamukoresha.