Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abagore bahishuye uburenganzira bwabo bujya buhonyorwa bazizwa ubundi bemererwa n’amategeko

radiotv10by radiotv10
19/09/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Abagore bahishuye uburenganzira bwabo bujya buhonyorwa bazizwa ubundi bemererwa n’amategeko

Cropped image of beautiful pregnant business woman using a laptop and holding one hand on her belly while working at home

Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bari n’abategarugori bo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bajya birukanwa mu kazi kuko batwite, babyaye cyangwa bonsa, nyamara ari uburenganzira bemererwa n’amategeko, kuko hari n’abagerageza kubihisha kugira ngo baramire akazi kabo.

Umwe mu baganiriye na RADIOTV10 utashatse ko imyirondoro ye itangazwa, yavuze ko yakoraga mu bijyanye no kwakira abantu, aho yari yakoraga mu ishami ryo kwakira abantu (reception) kuri Hoteli imwe muri Kigali, akaza kwirukanwa ubwo byagaragaraga ko atwite.

Yagize ati “Uwo nari narasimbuye na we bambwiraga ko n’ubundi ari cyo yazize. Mu kwezi kwa kane nahise nsama ntangira kuyihisha kuko nari nzi ko byambera bibi.

Naje kwisanga mu biro by’abayobozi bambaza niba ibyo abakozi bamvugaho ari byo mbanza kumuhakanira ariko nyuma yongeye kuntumaho ndabimwemerera. Kuva icyo gihe rero batangiye kujya banshyira inyuma, banshyiraho amananiza.”

Avuga ko aho amariye kubyara yishyuwe ukwezi kumwe, ubundi bahita bamwirukana.

Ati “Banyishyuye amafaranga y’ukwezi kumwe bari bamfitiye ngo nigendere nta bakozi bandi bakeneye, nyamara nyuma bahise bazana undi unsimbura.”

Iyi nkuru y’uyu mubyeyi, ayisangiye n’abandi bakora mu nzego zimwe na zimwe nko mu mahoteli, mu tubari, no mu bindi bikorwa bisaba ingufu nk’ubwubatsi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ntakiyimana Francois, Umunyamabanga Mukuru wa Sendika COTRAF-Inganda iharanira uburenganzira bw’abakora mu nganda no mu bwubatsi, avuga ko ibibazo nk’ibi bagiye babyakira.

Ati “Twahuye na byo cyane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hari umukozi wabyaye bamwima ikiruhuko cyo kubyara kubera ko ngo atasezeranye. Twifuza ko umugenzuzi w’umurimo bakongerwa kandi bagahabwa ubushobbozi bwo gufunga ikigo mu gihe wenda cyagaragayeho kutubahiriza amategeko agenga umurimo.”

Umukozi muri Minisiteri y’Umurimo n’Abakozi ba Leta ushinzwe ibikorwa byubugenzuzi bw’umurirmo, Nkundabakura Karima Javan avuga ko hasanzwe hariho abagenzuzi b’umurimo bakurikirana ibibazo nk’ibi, ariko ko badakunze kugezwaho amakuru ku bibazo nk’ibi kuko hakoreshwa uburyo bwose bikemuka mu bwumvikane kubera uburemere bwabyo.

Ati “Minisiteri igira abakozi bagenzura umurimo mu Turere kandi yabahaye n’ububasha, ahubwo ayo makuru ntatangwa uko bikwiye, rimwe na rimwe ntibigere ku mugenzuzi w’umurimo. Akenshi babihisha mu bundi buryo ku buryo bitagaragara kuko akenshi iyo bigaragaraye kiba cyahindutse icyaha cy’ivangura.”

Itegeko rishya rijyanye n’Ubuzima n’Umutekano ku kazi, rivuga ko umugore wabyaye ahabwa ikiruhuko kingana n’ibyumweru 14, naho umugabo we agahabwa ikiruhuko kingana n’icyumweru yaba abakora mu bigo bya Leta n’iby’abikorera.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Claver Mbonyingingo says:
    1 year ago

    No mu mashuli y’abikorera naho birakorwa,aho usanga umugore amaze nk’imyaka ingahe akora ku kigo runaka,ariko yabyara bagatangira kumwiyenzaho ngo afite diplôme itari iyubwarimu,ukibaza niba aribwo bakibona iyo diplôme mu myaka ine,itanu baribamaze bamukoresha.

    Reply

Leave a Reply to Claver Mbonyingingo Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − two =

Previous Post

RADIOTV 10 OPINION: What does it mean for Africa to have seats at UNSC?

Next Post

Leban: Mu ushyingura abahitanywe n’igitero kidasanzwe habaye ikindi bisa havugwa ababiri inyuma

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Leban: Mu ushyingura abahitanywe n’igitero kidasanzwe habaye ikindi bisa havugwa ababiri inyuma

Leban: Mu ushyingura abahitanywe n’igitero kidasanzwe habaye ikindi bisa havugwa ababiri inyuma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.