Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke barashinjanya gucana inyuma, bakavuga ko abagabo babo bigira mu bakobwa bakiri bato mu gihe abagabo na bo bavuga ko abagore babo bajya mu basore ndetse ko badatinya no gusambanira mu muhanda ku manywa y’ihangu.
Aba baturage biganjemo abo mu Kagari ka Rutenderi mu Murenge wa Mugunga, babwiye RADIOTV10 ko iyo abagabo babonye abagore babo bamaze gusaza, batongera kubikoza ahubwo bakigira mu bakiri bato.
Umwe mu bagore yagize ati “Umugabo aba afite umugore ungana nkanjye, ubwo rero iyo andeba aba abona yaranyibeshyeho, yakubitana n’umukobwa ungana n’uyu, bakajya bibeta ahantu. Akagenda akararayo bugacya akagaruka iwanjye.”
Undi mubyeyi avuga ko ibi biri gutuma amakimbirane mu miryango yiyongera muri aka gace kuko umugabo wagiye muri izo nshoreke atongera kuzuza inshingano zo mu rugo.
Ati “Izo nshoreke ni zo zituburije abana amahoro, n’amafaranga y’ishuri ntibakiyabona.”
Aba bagore bavuga ko abakora ibi bikorwa by’ubushurashuzi bashize isoni kuko hari n’ababikorera mu muhanda rwagati ku manywa y’ihangu.
Undi ati “Ubonye niyo bakabikoreye mu ntsinda ntibajye mu mihanda, biteye isoni, hari n’ubibona bikamutera isoni ariko hari n’ababishima kuko na we aba avuga ngo mu kanya ndabikora.”
Aba babyeyi bavuga ko abagabo babo bari gukora amahano kuko bajya gusambana n’abo bakabereye abuzukuru, bavuga ko biri kubagiraho ingaruka mu mibereho.
Ati “Abagore bakuze twarenganye, nta munyu, nta sabune, ni uko turiho, biri guterwa n’ubwo bushurashuzi […] niba ari inzoga zibitera, nta muntu ukigira n’isoni, na hano [yerekana ku ibaraza ry’inzu] bamwe baharyama.”
Abagabo bo muri aka gace, bamaganira kure izi ngeso mbi bashinjwa n’abagore babo, bakavuga ko ahubwo ibyo babavugaho ari bo babikora.
Umwe yagize ati “Ahubwo abagore ni bo basaze bari kwigira mu twana dutoya. Bibeshyera abasaza, urabona uko ngana uku, ntabwo nava mu rugo ngo nge gusenyera urundi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugunga, Uwimana Eugene yagaragaje impamvu zituma abashakanye bashobora kwishora muri izi ngeso mbi.
Ati “Umuntu ashobora kubikora ari uko yiboneye undi mukobwa cyangwa umugore ukiri muto no kubona ko urugo rubuzemo ibimunejeje cyangwa se ibyo yifuza kubamo.”
Uyu muyobozi uvuga ko bamaze iminsi bakora ubukangurambaga mu baturage babasaba kutararurwa n’irari, avuga ko ibi bibazo by’ubushurashuzi byagaragajwe n’abaturage bitari muri uyu Murenge ndetse ko n’ubu bukangurambaga babukora mu rwego rwo gukumira ko bihagera.
RADIOTV10