Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abagore batwite ndetse n’abagore bonsa bashobora gufata urukingo rw’icyorezo COVID-19

radiotv10by radiotv10
02/08/2021
in MU RWANDA
0
Abagore batwite ndetse n’abagore bonsa bashobora gufata urukingo rw’icyorezo COVID-19
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima mu Rwanda (RBC) kiratangaza ko abagore batwite ndetse n’abonsa na bo bashobora gufata urukingo rw’icyorezo cya COVID-19 bikuraho impungenge bamwe bari bafite kuri iyi ngingo.

Ikigo cy’ubuzima kiravuga ko abari muri icyo cyiciro bashobora kwibasirwa n’icyo cyorezo kuruta abandi bagore, kigahera aho kibakangurira gufata urukingo.

Mu bushakashatsi RBC yakoze kuva mu gihugu batangiye gutanga inking za COVID-19 bugaragaza ko abagore batwite ndetse n’abonsa bashobora gufata urukingo rw’iki cyorezo ntihagire ingaruka bahura na zo. Ibi bisobanurwa na Dr.Sabin Nsanzimana ukuriye ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC). Avuga ko ubwirinzi bw’umubyeyi utwite bugirira akamaro n’umwana igihe ataravuka.

Abagore batwite n’abonsa baganiriye na RadioTV10 kuri iyi ngingo yo gufata urukingo bavuga ko bari basanzwe bafite amakuru ko batemerewe gufata uru rukingo kuko ngo byabagiraho ingaruka.

Umwe yagize ati “Njyewe ndatwite ariko nari narumvise ko utwite atikingiza, badukingiye rero byaba ari byiza”

Undi nawe yagize ati”Njyewe nonsa umwana w’umwaka n’amezi umunani ubwo rero numvise ko tutari mu bakinirwa. Icyakora babyemeye najyayo, kuko numvise ko turimo kwibasirwa cyane n’icyorezo”

Dr Sabin.Nsanzimana umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) anakangurira abagore bonsa ko na bo bemerewe gufata urukingo rw’icyorezo cya COVID-19 kuko birushaho kubarinda n’abana babo muri rusange bityo badakwiye kugira impungenge kuri uru rukingo.

Nyuma y’ibi, abagore bonsa na bo bavuga ko ari umwanya mwiza wo gufata urukingo rwa COVID-19 mu mu gambi wo kwirinda no kurinda abana babo.

Uretse kuba hatanzwe ubutumwa bukangurira abagore batwite n’abonsa ko na bo bakwihutira gufata inkingo z’icyorezo cya COVID-19 nta gahunda iratangazwa y’uburyo n’igihe bizakorerwa nk’uko byagiye bibaho ku byiciro bitandukanye byabanje.

Imibare ya minisiteri y’ubuzima iragaragaza ko kuva u Rwanda rwatangira gukingira iki cyorezo ababarirwa mu 400,000 bamaze gukingirwa COVID-19.

Inkuru ya: MURAGIJEMALIYA Juventine/RadioTV10 Rwanda

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × four =

Previous Post

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yageze mu Rwanda

Next Post

AMAFOTO: Abafana ba Rayon Sports bazindukiye ku biro by’iyi kipe guhura na komite nyobozi

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Abafana ba Rayon Sports bazindukiye ku biro by’iyi kipe guhura na komite nyobozi

AMAFOTO: Abafana ba Rayon Sports bazindukiye ku biro by’iyi kipe guhura na komite nyobozi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.