Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abagore batwite ndetse n’abagore bonsa bashobora gufata urukingo rw’icyorezo COVID-19

radiotv10by radiotv10
02/08/2021
in MU RWANDA
0
Abagore batwite ndetse n’abagore bonsa bashobora gufata urukingo rw’icyorezo COVID-19
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima mu Rwanda (RBC) kiratangaza ko abagore batwite ndetse n’abonsa na bo bashobora gufata urukingo rw’icyorezo cya COVID-19 bikuraho impungenge bamwe bari bafite kuri iyi ngingo.

Ikigo cy’ubuzima kiravuga ko abari muri icyo cyiciro bashobora kwibasirwa n’icyo cyorezo kuruta abandi bagore, kigahera aho kibakangurira gufata urukingo.

Mu bushakashatsi RBC yakoze kuva mu gihugu batangiye gutanga inking za COVID-19 bugaragaza ko abagore batwite ndetse n’abonsa bashobora gufata urukingo rw’iki cyorezo ntihagire ingaruka bahura na zo. Ibi bisobanurwa na Dr.Sabin Nsanzimana ukuriye ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC). Avuga ko ubwirinzi bw’umubyeyi utwite bugirira akamaro n’umwana igihe ataravuka.

Abagore batwite n’abonsa baganiriye na RadioTV10 kuri iyi ngingo yo gufata urukingo bavuga ko bari basanzwe bafite amakuru ko batemerewe gufata uru rukingo kuko ngo byabagiraho ingaruka.

Umwe yagize ati “Njyewe ndatwite ariko nari narumvise ko utwite atikingiza, badukingiye rero byaba ari byiza”

Undi nawe yagize ati”Njyewe nonsa umwana w’umwaka n’amezi umunani ubwo rero numvise ko tutari mu bakinirwa. Icyakora babyemeye najyayo, kuko numvise ko turimo kwibasirwa cyane n’icyorezo”

Dr Sabin.Nsanzimana umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) anakangurira abagore bonsa ko na bo bemerewe gufata urukingo rw’icyorezo cya COVID-19 kuko birushaho kubarinda n’abana babo muri rusange bityo badakwiye kugira impungenge kuri uru rukingo.

Nyuma y’ibi, abagore bonsa na bo bavuga ko ari umwanya mwiza wo gufata urukingo rwa COVID-19 mu mu gambi wo kwirinda no kurinda abana babo.

Uretse kuba hatanzwe ubutumwa bukangurira abagore batwite n’abonsa ko na bo bakwihutira gufata inkingo z’icyorezo cya COVID-19 nta gahunda iratangazwa y’uburyo n’igihe bizakorerwa nk’uko byagiye bibaho ku byiciro bitandukanye byabanje.

Imibare ya minisiteri y’ubuzima iragaragaza ko kuva u Rwanda rwatangira gukingira iki cyorezo ababarirwa mu 400,000 bamaze gukingirwa COVID-19.

Inkuru ya: MURAGIJEMALIYA Juventine/RadioTV10 Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − ten =

Previous Post

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yageze mu Rwanda

Next Post

AMAFOTO: Abafana ba Rayon Sports bazindukiye ku biro by’iyi kipe guhura na komite nyobozi

Related Posts

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

by radiotv10
28/11/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, bavuga ko irimbi rusange bashyinguramo hamwe n’impunzi, ryamaze kuzura,...

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
28/11/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko abantu badakwiye gukomeza kuzamura impaka z’igihe hazafungurirwa insengero zafunzwe, ahubwo ko bari bakwiye gutekereza ibyabateza...

Abapolisi bahugurirwa mu Kigo cyo kurwanya Iterabwoba basuye ibice ndangamateka mu Rwanda

Abapolisi bahugurirwa mu Kigo cyo kurwanya Iterabwoba basuye ibice ndangamateka mu Rwanda

by radiotv10
28/11/2025
0

Abapolisi b’abofisiye 177 barimo abo mu Rwanda n’abo muri Liberia bari mu mahugurwa mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo...

Nyanza: Umugabo arakekwaho kwiyahuza umuti wica udukoko abitewe n’isindwe

Uko byagenze ngo hakurweho icyaha cyaregwaga uwari Major waregwaga muri dosiye y’amabuye y’agaciro

by radiotv10
28/11/2025
0

Rtd Major Rugamba Robert wemera ko yakoze icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu Karere ka Nyanza,...

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije

by radiotv10
28/11/2025
0

Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko hagiye kubakwa amashuri atanu y'intangarugero muri buri Ntara n'Umujyi wa Kigali, azatanga urugero mu gutanga uburezi...

IZIHERUKA

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye
AMAHANGA

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

by radiotv10
28/11/2025
0

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

28/11/2025
Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

28/11/2025
Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

28/11/2025
Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

28/11/2025
Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

28/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Abafana ba Rayon Sports bazindukiye ku biro by’iyi kipe guhura na komite nyobozi

AMAFOTO: Abafana ba Rayon Sports bazindukiye ku biro by’iyi kipe guhura na komite nyobozi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.