Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bavuga ko Isi iri mu nzira yo kugira umwaka ushyushye cyane kurusha indi yose yabayeho mu mateka y’ibipimo by’ubushyuhe, nyuma y’impeshyi yaranzwe n’ubushyuhe bukabije mu bice bitandukanye by’Isi, ndetse utaha wa 2027 na wo ushobora kuzarushaho.
Ubushyuhe mpuzandengo ku Isi mu mezi umunani ya mbere ya 2026 bwari bumaze kuzamukaho dogere Celsius 1.22 ku bushyuhe busanzwe bw’igereranyo ry’ibihe byashize.
Ukurikije uko ubushyuhe bukomeje kuzamuka, 2026 wari kuba umwaka wa kabiri ushyushye cyane mu mateka y’ibipimo byakozwe, ugakurikirwa na 2024 wari umaze gufata uwo mwanya.
Gusa, abahanga mu iteganyagihe bavuga ko ubushyuhe bushobora gukomeza kwiyongera mu mezi asigaye y’uyu mwaka, ku buryo ushobora kuzahita ufata umwanya wa mbere.
Abahanga bo muri AccuWeather bavuga ko iri zamuka ry’ubushyuhe rishobora gutuma 2026 uba umwaka ushyushye cyane kurusha indi yose yabayeho.
Bavuga ko kimwe mu bitera ubu bushyuhe bukomeje ari ikinyagihe cya El Niño cyo ku rundi rwego cyiswe ‘Super El Niño’ kiri kwiyongera, kikabac yaratumye ubushyuhe bw’amazi yo mu mu nyanja mu gice cya Pasifika kiri ku murongo w’Equateur buzamuka.
Ubushyuhe bwiyongera mu nyanja bushobora gukwirakwira mu bindi bice by’Isi, bigatuma ubushyuhe bw’ikirere bugera ku rwego rutigeze rubaho mbere.
Nubwo biteganyijwe ko El Niño izagera ku rwego rwo hejuru ahagana mu mpera z’Ukuboza cyangwa muri Mutarama umwaka utaha, abahanga baraburira ko 2027 ishobora kuba ishyushye kurushaho.
Ibi bibaye nyuma y’impeshyi yaciye uduhigo tw’ubushyuhe mu bice bitandukanye by’Isi.
Amakuru aheruka gutangazwa n’ikigo Copernicus Climate Change Service agaragaza ko Kanama 2026 wabaye ukwezi kwa Kanama gushyuha cyane kurusha andi mezi nk’aya yabayeho mu mateka y’Isi.
Ubushyuhe mpuzandengo bw’ikirere ku buso bw’Isi muri Kanama bwageze kuri dogere Celsius 16.82, bukaba bwarazamutseho dogere 0.85, ubushyuhe mpuzandengo bw’igihe cya 1991–2020.
Kanama 2026 kandi yagereranyijwe n’ukwezi kwashyushye cyane kurusha andi yose yigeze gupimwa ku Isi, aho yanganyaga n’agahigo kari kamaze gushyirwaho muri Nyakanga 2023 ubwo Isi yibasiwe n’ubushyuhe bukabije.
Ikindi cyagaragaye ni uko Kanama 2026 yari ishyushyeho dogere Celsius 0.1 ugereranyije na Nyakanga, kandi ubusanzwe Nyakanga ari ko ukwezi kurangwa n’ubushyuhe bwinshi kurusha andi mezi y’umwaka.
Umuhanga mu iteganyagihe muri AccuWeather, Tyler Roys, yavuze ko ikigaragara cyane ari uburyo ubushyuhe bukomeje kuba bwinshi kandi bukamara igihe kirekire, haba mu kirere no mu nyanja.
Yagize ati “Ikigaragara cyane ni uburyo ubushyuhe bwakwirakwiye kandi bukamara igihe kirekire, kuva mu kirere kugera mu nyanja.”
Yavuze ko ubu El Niño iri kwiyongera ku buryo bwihuse, mu gihe Isi isanzwe iri ku rwego rwo hejuru rw’ubushyuhe.
RADIOTV10