Wednesday, November 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA POLITIKI

Abahoze mu buyobozi bwa FDLR bari basabiwe gufungwa burundu bakatiwe imyaka 10

radiotv10by radiotv10
15/12/2021
in POLITIKI
0
Abahoze mu buyobozi bwa FDLR bari basabiwe gufungwa burundu bakatiwe imyaka 10
Share on FacebookShare on Twitter

Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre alias Abega bahoze bari mu buyobozi bw’Umutwe wa FDLR, bahamijwe kuba mu itsinda ry’iterabwoba, bahanishwa gufungwa imyaka 10. Ubushinjacyaha bwari bwabasabiye gufungwa burundu.

Nkaka Ignace na Nsekanabo Jean Pierre bamaze iminsi baburanishwa n’Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, bakatiwe n’uru rukiko kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021.

Uru rukiko rufite icyicaro mu Majyepfo i Nyanza, rwahamije aba bombi icyaha cyo kujya no kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba.

Ignace Nkaka wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FDLR yaburanga hamwe na Lt Col Jean Pierre Nsekanabo wari ushinzwe iperereza muri uyu mutwe urimo bamwe mu basize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga Miliyoni imwe.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko guhamya aba bombi ibyaha by’ubugambanyi, kwica abantu, kugaba ibitero ku baturage b’abasivile, kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba ku nyungu za politiki no kurema umutwe w’ingabo utemewe.

Ubwo Umushinjacyaha yasabiraga ibihano aba bagabo, yagize ati “Turasaba ko bahanishwa igifungo cya burundu, kandi buri wese akamburwa uburenganzira afite mu gihugu.”

Nkaka Ignace na Nsekanabo Jean Pierre baburanye bemera bimwe mu bikorwa bashinjwaga ndetse bakanabisabira imbabazi bakanifuza ko barekurwa nk’uko abo babanaga mu mashyamba bageze mu Rwanda bagasubiza mu buzima busanzwe.

Ubwo urubanza rwapfundikirwaga, Ignace Nkaka uzwi nka La Forge Fils Bazeye wahoze ari Umuvugizi w’Umutwe wa FDLR, yasabye Urukiko guca inkoni izamba rukamurekura cyangwa rukamuhanisha igihano nk’icyahawe Lt Col Nditurende Tharcisse na Lt Col Habiyaremye Noël, bahoze mu buyobozi bwa FDLR.

Icyo gihe Nkaka yagizea ati “Kandi ndizeza Perezida wa Repubulika ko nazinutswe kuba nakongera gusubira mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, uwari Sauli ubu yahindutse Paulo.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × one =

Previous Post

Rusizi: Inkongi yafashe inzu y’abaherutse gukora ubukwe umugabo yitangira umugore

Next Post

Claude Muhayimana uri kuburanishirizwa i Paris yasabiwe gufungwa imyaka 15

Related Posts

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

by radiotv10
12/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inama Perezida Paul Kagame yari guhuriramo na Felix Tshisekedi i Washington...

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

by radiotv10
07/11/2025
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abayobozi mu nzego nkuru muri Leta Zunze Ubumwe za America,...

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

by radiotv10
07/11/2025
0

President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame hosted senior officials from the United States of America, including Paula White-Cain,...

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

by radiotv10
04/11/2025
0

Perezida Paul Kagame uri i Doha muri Qatar, yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bagirana...

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza kwimakaza Ihame ntakukuka ry’Ubunyarwanda, abibutsa ko gahunda ya...

IZIHERUKA

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20
AMAHANGA

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

by radiotv10
12/11/2025
0

Yampano arashyize avuga byose iby’ariya mashusho n’icyo yakoze nyuma yuko asakajwe

Yampano arashyize avuga byose iby’ariya mashusho n’icyo yakoze nyuma yuko asakajwe

12/11/2025
Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

12/11/2025
Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

12/11/2025
Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

12/11/2025
Umuhanzi Yampano nyuma y’ibyabaye we yikomereje akazi noneho yisunze abazwi mu myidagaduro

Umuhanzi Yampano nyuma y’ibyabaye we yikomereje akazi noneho yisunze abazwi mu myidagaduro

12/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Claude Muhayimana uri kuburanishirizwa i Paris yasabiwe gufungwa imyaka 15

Claude Muhayimana uri kuburanishirizwa i Paris yasabiwe gufungwa imyaka 15

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Yampano arashyize avuga byose iby’ariya mashusho n’icyo yakoze nyuma yuko asakajwe

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.