Hatowe Abajyanama batandatu bahagarariye Uturere dutatu mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, baje biyongera kuri batandatu bashyizweho na Perezida wa Repubulika.
Amatora y’Aba Bajyanama bazahagararira Uturere dutatu tw’Umujyi wa Kigali (Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo), yabaye kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024, yasize hamenyekanye aba Bajyanama Batadantu.
Mu bazahagararira Akarere ka Gasabo, hatowe Baguma Rose usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’Uburezi n’Isesengura muri Minisiteri y’Uburezi, ndetse na Gatera Frank.
Abazahagararira Akarere ka Kicukiro, na ho hatowe Abajyanama babiri, ari bo Nyinawinkindi Liliose Larisse ndetse na Tsinda Aimé.
Naho abazahagararira Akarere ka Nyarugenge, hatowe Abajyanama Urujeni Martine wari usanzwe mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, akaba yari asanzwe ari n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage, ndetse na Semakula Muhammed.
Aba Bajyanama batandatu, biyongereye ku bandi batandatu bashyizweho na Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024, barimo Samuel Dusengiyumva wari usanzwe ari mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, akaba yari n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.
Abandi bashyizweho na Perezida wa Repubulika, ni Fulgence Dusabimana wari usanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwa Remezo, Flavia Gwiza, Christian Mugenzi Kajeneri, Marie Grace Nishimwe na Jack Ngarambe.
RADIOTV10