Thursday, September 12, 2024

Itegeko rishya ritishimiwe n’abahanzi Nyarwanda ryongeye kuvugwaho n’umwe mu bagize Guverinoma

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni yamaze impungenge abahanzi batanyuzwe n’itegeko rishya ryerekeye kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge, ko ritazabangamira uburenganzira bwabo nk’uko bamwe babiketse.

Iri tegeko rishya ryasohotse mu Igazeti ya Leta yo ku ya 31 Nyakanga 2024, ririmo ingingo zitanyuze bamwe mu bahanzi Nyarwanda, nk’ingingo ya 301, yemera ikoreshwa rya bimwe mu bihangano by’abahanzi mu ruhame, bitagombye ko bitangirwa uburenganzira.

Umuhanzi Tom Close wagaragaje ko atanyuzwe na bimwe mu biteganywa n’iri tegeko, mu butumwa aherutse gutanga, yagize atiBa nyakubahwa igihangano cy’umuhanzi cyagakwiriye kumuha inyungu, yahitamo kuyigomwa ku nyungu rusange akaba ariwe wifatira icyemezo.”

Gusa Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yizeje abahanzi ko iri tegeko rigiye gusuzumwa kugira ngo ibibangamiye abahanzi bibe byagororwa.

Dr. Utumatwishima yagize ati Ingingo ya 301 ya IP Law (intellectual property law) tuzafatanya n’inzego zose zagize uruhare mu gushyiraho itegeko tuyisuzume ibe yanozwa. Abahanzi, ababareberera inyungu, abanyamategeko, aba DJs n’abategura ibitaramo, mwese tuzaganira vuba cyane, dufatanyije tuzabinoza twihangane.”

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yizeje aba bahanzi ko iri tegeko ritazabangamira uburenganzira bwabo.

Yagize ati “Ku bo mu ruganda rw’ubuhanzi, itegeko riheruka gusohoka ntirizabambura uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge w’ibihangano byanyu.”

Yakomeje agira ati “Inzego zateguye, izemeje ndetse n’izizakurikirana iyubahirizwa ry’iri tegeko, zizatanga umucyo kuri iyi ngingo yihariye, icyayiteye, ndetse n’ibisobanuro by’izindi ngingo, zirimo n’izirebana n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, yaboneyeho gushima uruhare rw’uruganda rw’ubuhanzi bigira mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.

Yavuze ko amategeko ashyirwaho agamije iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abahanzi no kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge, kandi ko rizakomeza kunonosorwa ndetse no kuganirwaho n’abo rireba.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist