Abakekwaho kwiba amakaziye 5 y’inzoga zimwe bakazitaba izindi bakazinywa batamajwe n’ibyo bakoze bagitahurwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bakekwaho ubujura bw’intama n’inzoga bwakorewe mu Mirenge ibiri yo mu Karere ka Rusizi, ubwo bamaraga gutahurwa nyuma y’uko basanze babihishe mu mwobo, bakijijwe n’amaguru bayabangira ingata.

Ni ubujura bwakozwe mu Murenge wa Gihundwe n’uwa Nkanka, mu ijoro rimwe; ahibwe itungo ry’intama ndetse n’amakaziye y’inzoga, bimwe bikaza gusangwa mu Kagari ka Gatsiro mu Murenge wa Gihundwe.

Izindi Nkuru

Mukantaganzwa wo muri Giundwe wibwe intama yaburaga amezi abiri ngo ibyare, yavuze ko mu rukerere yashidutse asanga itungo rye ridahari agahita atabaza abaturanyi bakurikirana aho yarengeye bagasanga ryamaze kubagwa.

Yagize ati “Bageze inyuma y’urugo bayicira aho, nanjye mbyuka saa kumi mbona amaraso, ntabaza abaturage bakurikira aho amaraso yagiye ajojoba inzira yose basanga bamaze kuyibaga.”

Byiringiro Leopord wafashwe akekwaho ubu bujura agahita yemera uruhare rwe mu kwiba iyi ntama, yanatanze amakuru kuri bagenzi be bibye amakaziye atanu y’inzoga mu Murenge wa Nkanka bakayahisha mu mwobo.

Yagize ati “Umwe yari yaratubwiye ngo hari ahantu azi intama, twagiye Hakim arakingura, Ishimwe aba arayisohoye, David aba ayikubise umupanga nanjye mba ndayishishuye.”

Uyu ukekwaho ubujura, avuga ko bagenzi be bari bamaze kwiba inzoga bari batangiye kuzinywa, izindi bazihisha mu mwobo.

Abaturage bo muri Nkanka baje bakurikiye abari bamaze kwiba inzoga bakaza kuzisanga mu mwobo, banenga imikorere y’irondo ndetse no kuba abajura bafatwa bugacya barekurwa.

Habarurema Aloys yagize ati “Twamaze kubagota batubwira ko batumena impanga, tugeze hepfo tubona abantu babagiye intama, dukomeza dushakisha tubona umwobo munini upfutse, turebye dusangamo amakesi atanu.”

Bamwe mu baturage bavuga kandi ko umwe mu bafashwe bakekwaho ubu bujura, yababwiye ko “akorana n’abapolisi, akavuga ko n’iyo twamujyana ari iminota micye akagaruka, kandi koko n’ubundi turamufata hashira icyumweru akagaruka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeux ashimira abaturage uruhare bagize mu ifatwa rya bamwe mu bakekwa ubu bujura, ndetse akavuga ko abahise bacika bakomeje gushakishwa n’inzego zibishinzwe.

Uwabanje gufatwa ni we watanze amakuru yatumye hatahurwa abandi
Bari bibye amakaziye atanu y’inzoga
Zimwe bari bazitabye mu mwobo

INKURU MU MASHUSHO

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru