Palestine: Imibiri myinshi y’abantu yatahuwe mu Bitaro yatumye hatangwa itegeko ryihuse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburenganzira bwa muntu ryasabye ko habaho iperereza ryigenga kandi rinyuze mu mucyo ku byobo byasanzwemo imibiri y’Abanya-Palestine babarirwa muri 300, byacukwe hafi y’Ibitaro byo mu majyepfo ya Gaza.

Ni nyuma yuko inzego zo muri Palestine zitangaje ko zabonye amagana y’imibiri y’abantu bapfuye, yari ishyinguye mu byobo rusange hafi nibitaro bya Nasser Medical na Al shifa hospital.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye riharanira uburenganzira bwa muntu, Volker Turk yavuze ko ibyabaye ari agahomamunwa ndetse asaba ko hakorwa iperereza ryigenga kandi rinyuze mu mucyo.

Ingabo za Israel zishinjwa kuba inyuma y’urupfu rw’aba bantu ndetse no gucukura ibyo byobo binini byari byarashyinguwemo aba bantu.

Nyuma y’uko hagaragaye iyi mibiri, hahise hatangira ibikorwa byo gushakisha niba nta bindi byobo biri hafi aho na byo byashyinguwemo abandi.

Icyakora igisirikare cya Israel cyahakanye kivuye inyumva, kivuga ko abagishinja kuba inyuma y’izi mpfu, nta shingiro bifite.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru