Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Abakinnyi b’ikipe iri mu zizwi mu Rwanda bakoze igikorwa kiyigaragariza ko batishimye

radiotv10by radiotv10
28/03/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Abakinnyi b’ikipe iri mu zizwi mu Rwanda bakoze igikorwa kiyigaragariza ko batishimye
Share on FacebookShare on Twitter

Abakinnyi ba Kiyovu Sports ihagaze nabi muri iyi minsi, banze gukora imyitozo kubera ibirarane by’imishahara y’amezi atatu bayishyuza, mu gihe habura iminsi ibiri iyi kipe igakina umukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona.

Aba bakinnyi bafashe iki cyemezo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, banga kujya mu kibuga ngo bakore imyitozo kubera ibirarane by’imishahara y’amezi atatu baberewemo.

Kiyovu Sports iri kwitegura umukino wa Police FC w’umunsi wa 22 wa shampiyona, bakinnyi bayo bahisemo kwanga kwitabira imyitozo ya nyuma yitegura uyu mukino.

Amakuru agera kuri RADIOTV10 mu ishami rya Siporo, avuga ko abakinnyi bari kwishyuza imishahara y’amezi atatu baberewemo, kandi ko batiteguye kuzakina na Police FC igihe cyose ubuyobozi bwabo butagize icyo bubikoraho.

Kiyovu Sports iri kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, ubu ikaba iri mu makipe abiri ya nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Uku kudakora imyitozo kw’abakinnyi ndetse n’umwuka uvugwa muri iyi kipe, mubi bishobora gutuma imanuka mu cyiciro cya Kabiri nk’uko bamwe mu basesengura ibya ruhago y’u Rwanda babivuga.

Ubuzima bubi Kiyovu Sports irimo bwatewe n’ibihano yafatiwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amahuru ku Isi FIFA byo kutandikisha abakinnyi bashya kubera kunyuranya n’amategeko mu myaka yashize.

Aime Augstin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 7 =

Previous Post

Hafashwe icyemezo ku mukinnyi wo muri Kenya wavuzweho nk’ibiherutse kumvikana mu Rwanda

Next Post

Amakuru agezweho: Hamenyekanye ko AFC/M23 na yo yagiye i Doha muri Qatar

Related Posts

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yifashishije ubushakashatsi bwagiye hanze, yagaragaje ko gukora imyitozo ngororamubiri ihoraho, byatuma umuntu azigama ibihumbi 2,5...

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

by radiotv10
07/11/2025
0

Shampiyona ya volleyball irakomeza ku munsi wayo wa kane, imikino ibera muri Gymnase nshya iri muri Sainte Famille mu mujyi...

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

by radiotv10
07/11/2025
0

Umunyamakuru Isaac Rabbin Imani uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, wamaze gusezera igitangazamakuru yakoreraga yari amazeho imyaka ine, hamenyekanye...

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagennye umusifuzi ukiri muto utaranasifura imikino myinshi, kuzayobora umukino wa Derby y’u Rwanda, uzahuza...

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

by radiotv10
06/11/2025
0

Umusifuzi Karangwa Justin wanze igitego APR FC yari yatsinze Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona, avuga ko...

IZIHERUKA

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe
IMIBEREHO MYIZA

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

by radiotv10
11/11/2025
0

Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

11/11/2025
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

11/11/2025
Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

11/11/2025
Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

10/11/2025
Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho: Hamenyekanye ko AFC/M23 na yo yagiye i Doha muri Qatar

Amakuru agezweho: Hamenyekanye ko AFC/M23 na yo yagiye i Doha muri Qatar

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.