Abakobwa babiri b’impanga bari bagiye kwiyongeresha amabere ibyababayeho byashenguye benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abana babiri b’abakobwa b’impanga bo mu gace ka Nkororo mu gace ka Simiyu muri Tanzania, bitabye Imana nyuma yo guhabwa imiti n’umuvuzi gakondo yo kubongerera amabere ngo bazabone abagabo, ikaza kubahitana.

Aba bana b’abakobwa b’imyaka 17, ni abo mu gace ka Bubale mu Kagari ka Nkololo mu Murenge wa Bariadi mu gace ka Simiyu ko mu majyaruguru ya Tanzania.

Izindi Nkuru

Bivugwa ko bari bahawe imiti n’umuvuzi gakondo igamije kubongerera amabere, kugira ngo bazabashe kubona abagabo, ariko ikabagwa nabi, ikaza no kubahitana.

Amakuru y’uko aba bakobwa bazize imiti bahawe n’uyu muvuzi, yanemejwe n’abo mu buyobozi bw’inzego z’ibanze muri kariya gace.

Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze, yavuze ko abo bana b’abakobwa babanje kubabona kuri uwo muvuzi witwa Masunga Tumolo, ndetse ko bari bagiye koga iyo miti yari igamije gutuma bagira amabere manini.

Umuganga witwa Deogratius Mtaki wo ku Kigo Nderabuzima cya Dkt cyazanyweho aba bana bamaze kwitaba Imana, yavuze ko yabanje kwakira umubiri w’umukobwa muto ari we Butoya, nyuma aza no kwakira Bukuru we agitera akuka ariko arembye cyane, na we wahise yitaba Imana.

Umuyobozi w’Akarere ka Bariadi, Simon Simalenga yageze ahabereye aka kaga, anasaba Polisi guta muri yombi abafite aho bahuriye n’impfu z’aba bana b’abakobwa.

Taikun NDAHIRO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru