Monday, May 19, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Abakundaniye muri film y’urukundo bakinnye basangije abantu inkuru nziza bitegura kwakira

radiotv10by radiotv10
22/11/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, SINEMA, UDUSHYA
0
Abakundaniye muri film y’urukundo bakinnye basangije abantu inkuru nziza bitegura kwakira
Share on FacebookShare on Twitter

Zack Goytowski na Bliss Poureetezadi bahuriye muri film y’uruhererekana ya ‘Love is Blind’ bakinamo bakundana, yanatumye bakundana mu buzima busanzwe, baritegura kwibaruka imfura yabo, bakaba ari na bo babaye aba mbere bahujwe na film ya Netflix bagiye kubyarana.

Aba bakinnyi ba film bahuriye mu gice cya kane cy’iyi film ya Love Is Blind [urukundo ni impumyi], aho n’ubundi bakundanaga, ariko Zack akaza guta Bliss agahitamo uwitwa Irina Solomonova, bakaza gucikira muri Mexico.

Gusa muri iyi film, Zack n’ubundi aza kubona ko adakwiranye n’uwo mukunzi yari yaje gusimbuza uwa mbere, ndetse baza no gutandukana, ari na bwo yasubiye i Seattle muri Washington akongera gukundana na Bliss.

Kuri uyu wa Kabiri, aba bombi baje gusangiza abantu inkuru nziza bitegura kwibaruka imfura yabo, bakaba banabaye couple ya mbere yahuriye mufi film za Netflix, bagiye kubyarana.

Mu magambo babwiye ikinyamakuru People, Bliss yagize ati “Twembi twarabyifuzaga, rero turumva ari umugisha kuba ibi bigiye kubaho.”

Bavuze ko bitegura kuzibaruka mu itumba ry’umwaka utaha wa 2024, ariko ko bataramenya igitsina cy’umwana wabo, gusa ngo bazakimenya vuba aha.

Bliss yakomeje agira ati “Twembi twifuza umuhungu cyangwa umukobwa, rero bizatunezeza uwo tuzabyara wese. Ariko icy’ingenzi dushyize imbere ni ukuzabyara neza, yaba ari umuhungu cyangwa umukobwa, bizaba ari iby’agaciro.”

Uyu mukinnyikazi wa film yavuze ko umukunzi we Zack akomeje kumuba hafi muri ibi bihe atwite, kandi ko amufasha muri byose.

Bahuriye muri film ubu baritegura kwibaruka imfura yabo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − one =

Previous Post

Igisirikare cya Congo cyatanze itegeko ritunguranye ku basirikare bacyo ryerecyeye FDLR

Next Post

FARDC kwitandukanya na FDLR bihatse iki? Byatuma umuti uboneka byihuse?-Icyo umusesenguzi abivugaho

Related Posts

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

by radiotv10
19/05/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yanyuzwe na Album ‘25Shades’ y'umuhanzikazi Bwiza aherutse gushyira hanze. Ni nyuma...

Umuhanzi w’ikirangirire wigeze gufungirwa gukubita umukunzi we yongeye gufungiwe urugomo

Umuhanzi w’ikirangirire wigeze gufungirwa gukubita umukunzi we yongeye gufungiwe urugomo

by radiotv10
16/05/2025
0

Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown yatawe muri yombi na polisi yo mu Bwongereza kubera ibyaha by’urugomo ashinjwa kuba yarakoreye mu kabyiniro...

Umuhanzi ukizamuka muri muzima Nyarwanda ahishuye ibicantege yasimbutse n’icyatumye bitamuhagarika

Umuhanzi ukizamuka muri muzima Nyarwanda ahishuye ibicantege yasimbutse n’icyatumye bitamuhagarika

by radiotv10
15/05/2025
0

Umuhanzi Jeje ukizamuka uzanye indirimbo nshya yise ‘Mpa Love’, avuga ko mu gutangira urugendo rwa muzika hari byinshi bigora benshi...

Uwari umugore w’umuhanzi Safi Madiba yagaragaje ibyishimo arimo

Uwari umugore w’umuhanzi Safi Madiba yagaragaje ibyishimo arimo

by radiotv10
15/05/2025
0

Niyonizera Judithe wahoze ari umugore w’umuhanzi Safi Madiba bakaza gutandukana, yagaragaje ko yishimiye kuba yakoze ubukwe n’umukunzi we mushya baherutse...

Umuhanzi w’ikirangirire wari utegerejwe mu Rwanda yahasesekaye yizeza ibitangaza abazitabira igitaramo azaririmbamo

Umuhanzi w’ikirangirire wari utegerejwe mu Rwanda yahasesekaye yizeza ibitangaza abazitabira igitaramo azaririmbamo

by radiotv10
15/05/2025
0

Umuhanzi w’ikirangirire ku Mugabane wa Afurika, Gregory Bortey Newman wamamaye nka King Promise, wari utegerejwe mu Rwanda mu gufungura imikino...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Perezida Kagame yasuye imurika ry’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro zigezweho
MU RWANDA

AMAFOTO: Perezida Kagame yasuye imurika ry’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro zigezweho

by radiotv10
19/05/2025
0

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

19/05/2025
Perezida Kagame yagaragaje inenge yabayeho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Afurika

Perezida Kagame yagaragaje inenge yabayeho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Afurika

19/05/2025
Igisubizo Polisi y’u Rwanda yahaye uwavuze ko yifuza kuzaha Umupolisi amafaranga yo kugura agafanta

Igisubizo Polisi y’u Rwanda yahaye uwavuze ko yifuza kuzaha Umupolisi amafaranga yo kugura agafanta

19/05/2025
Icyo abaganga bavuga kuri Kanseri yo hejuru yasanganywe Joe Biden wayoboye America

Icyo abaganga bavuga kuri Kanseri yo hejuru yasanganywe Joe Biden wayoboye America

19/05/2025
U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda babaga muri Congo bahita barenga 1.000 baje mu minsi itatu

U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda babaga muri Congo bahita barenga 1.000 baje mu minsi itatu

19/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
FARDC kwitandukanya na FDLR bihatse iki? Byatuma umuti uboneka byihuse?-Icyo umusesenguzi abivugaho

FARDC kwitandukanya na FDLR bihatse iki? Byatuma umuti uboneka byihuse?-Icyo umusesenguzi abivugaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

AMAFOTO: Perezida Kagame yasuye imurika ry’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro zigezweho

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Perezida Kagame yagaragaje inenge yabayeho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.