Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abambuwe uburenganzira bw’aho bari batuye bavuze ibyumvikano iterabwoba babwirwa n’abayobozi

radiotv10by radiotv10
02/11/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abambuwe uburenganzira bw’aho bari batuye bavuze ibyumvikano iterabwoba babwirwa n’abayobozi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bo mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ubuyobozi bubabuza guhinga igihingwa bifuza mu mirima y’aho bahoze batuye bakabwirwa ko bwabaye ubwa Leta, ndetse ko hari n’ababifungiwe, bakanabwirwa ko nibazongera bazaraswa.

Aba baturage bavuga bashakaga guhinga amasaka mu mirima yabo, ariko ubuyobozi bukababera ibamba, bubabwira ko aha hahoze ari mu kwabo hamaze kuba aha Leta.

Niringiyimana Emmanuel utuye mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira, avuga ko yigeze no gufungwa azira kuba yarahizne amasaha, ndetse akanabwirwa amagambo yumvikanamo kumutera ubwoba

Ati “Ku bwa Gatanazi atari yava mu Murenge wa Ruramira, yaramfunze, Geremie yaramfunze kuko nahinze amasaka. Nafunzwe n’Abagitifu babiri, ariko uyu nguyu uriho ni Bisangwa, njyewe nagiye ku Murenge mfata ifumbire Agronome aravuga ati ‘Niringiye nuhinga amasaka upangiwe isasu’.”

Aba baturage basaba ko ahagereye igishanga mu mirima yabo bakwemererwa kuhahinga amasaka kuko ahera kandi ko umusaruro wayo wajyaga ubafasha mu mibereho yabo.

Mutaganzwa Salomon ati “Baratubwiye ngo ntituzahahinge amasaka, ngo ubwo butaka ni mu kwa Leta, wahahinga bakavuga ngo wahinze mu kwa Leta kandi nta cyangombwa uhafitiye barabitwimye. Kandi tuzi ko intambwe za Leta bavuga ni intambwe ziba ku kiyaga.

Akomeza agira ati “Nta bindi bintu duhinga wenda nk’urumogi cyangwa ibindi bitemwe na Leta, ariko se ko amasaka asaba abageni, agacyuza ubukwe, ishaka ryakoze ikihe cyaha? Nimutubarize Perezida wa Repubulika. Isaka ryakoze iki rituma rifunga umuntu?”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira, Bisangwa Emmanuel yavuze ko ibyo gufungwa k’uyu mugabo atigeze abimenya kandi ko amasaka abaturage bayahinga ahubwo ko atari mu bihingwa byatoranyijwe guhingwa ahateganyijwe guhingwa imbuto z’indobanure.

Ati “Amasaka rero ntabwo ari kuri urwo rwego, ariko abaturage na yo barayahinga mu rugero runaka akabafasha, ariko nta mbaraga nyinshi ashyirwamo.”

Muri uyu Murenge wa Ruramira, byumwihariko mu Kagari ka Nkamba umubare munini w’abahatuye, ni uw’abifuza guhinga amasaka, kuko ajya abagoboka.

Bavuga ko amasaka yajyaga abagoboka
Babujijwe kongera kuyahinga
Bavuga ko bamwe banabifungiwe

Youssuf UBINABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =

Previous Post

Icyizere mu mubano n’u Burundi, abavuga ko u Rwanda rutabanira neza abaturanyi,…-Gen.(Rtd) Kabarebe yabivuye imuzi

Next Post

Hahishuwe ibice Virus ya Marburg ishobora kumaramo umwaka birimo igituma uwayikize atakora imibonano idakingiye

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hahishuwe ibice Virus ya Marburg ishobora kumaramo umwaka birimo igituma uwayikize atakora imibonano idakingiye

Hahishuwe ibice Virus ya Marburg ishobora kumaramo umwaka birimo igituma uwayikize atakora imibonano idakingiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.