Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abamotari b’i Huye bagaragaje imbogamizi batumvana ab’ahandi ibagusha mu gihombo

radiotv10by radiotv10
24/10/2024
in MU RWANDA
0
Abamotari b’i Huye bagaragaje imbogamizi batumvana ab’ahandi ibagusha mu gihombo
Share on FacebookShare on Twitter

Abatwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Huye mu Karere ka Huye, bavuga ko bishyuzwa amafaranga ya Parikingi, aho baparitse hose, ku buryo basigaye bakorera mu bihombo.

Aba bamotari bavuga ko aho bageze hose bagahagarika ibinyabizga byabo, bahita bacibwa amafaranga ya Parking, ibintu bavuga ko bimenyerewe ku modoka.

Umwe yagize ati “ahantu hose ugeze ucibwa amafaranga, waparika ngo ukureho umugenzi bakaguca amafaranga bakakubwira ko ari aya parikingi. Ku munsi utanga ayo mafaranga inshuro nyinshi.”

Bavuga ko batanze kwishyura aya mafaranga, ariko ko ikibazo ari uko bayacibwa buri kanya, ku buryo bamwe bavuga ko no kubona ayo bishyura ba nyiri za moto, byatangiye kubabera umutwaro.

Umwe ati “Ugera ku isoko ujyanye umugenzi bakaguca amafaranga ijana, wajyana undi mugenzi aho umugejeje bakaguca ijana, wanajyana undi aho umugejeje na ho akaguca amafaranga.”

Mugenzi we agaragaza icyo bifuza agira ati “Icyifuzo ni uko bakabaye bareba uko bashyiraho umubare runaka tukajya tuwishyura bakaduha inyemezabwishyu tukajya tuyerekana, aho kugenda twishyura buri aho tugeze hose, kuko biduteza ibihombo ndetse bikanatutwara umwanya.”

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko aya mafaranga ya parikingi agenwa n’itegeko, bityo ko abayinubira, bakwiye kumenya ko ari itegeko.

Yagize ati “Ibyo bigenwa n’amategeko, uburyo abantu bishyura kuri parikingi cyangwa kwishyura ku kwezi.”

Icyakora agira inama ubuyobozi bwa Koperative zishyuza aya mafaranga ya Parikingi, ko hashobora kurebwa uburyo abantu bajya bishyuzwa ku kwezi ku buryo abinubira kwishyuzwa buri kanya, babiruhuka.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 14 =

Previous Post

Rwamagana: Umukecuru w’imyaka irenga 100 aratabarizwa n’abaturanyi

Next Post

Tshisekedi arifuza impinduka ku Itegeko Nshinga rya Congo

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda
IMYIDAGADURO

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

by radiotv10
31/01/2026
0

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Tshisekedi arifuza impinduka ku Itegeko Nshinga rya Congo

Tshisekedi arifuza impinduka ku Itegeko Nshinga rya Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.