Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abamotari bijanditse mu mayeri yo kujijisha Polisi akabo kashobotse

radiotv10by radiotv10
08/11/2024
in MU RWANDA
0
Abamotari bijanditse mu mayeri yo kujijisha Polisi akabo kashobotse
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Polisi y’u Rwanda ifashe moto 2 019 mu Mujyi wa Kigali, bitewe n’amakosa y’ababaga bazitwaye arimo guhimba, guhindura cyangwa guhisha plaque zazo, uru rwego rwongeye kuburira abamotari, bakora aya makosa, rubibutsa ko ibihano bibategereje.

Izi moto kandi harimo n’izafatiwe kuba zari zitwaye imizigo irenze ubushobozi bwazo, izakoze impanuka ndetse n’izafatiwe kutishyura amande.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP, Boniface Rutikanga, ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru mu kiganiro cyabereye aho izi moto ziparitse mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, yavuze ko ubusanzwe plaque ari yo myirondoro y’ikinyabiziga.

Ati “Abatwara moto bahindura imibare cyangwa inyuguti biyigize, akenshi baba bagamije kujijisha. Usanga ababikora hari ibyaha baba barimo guhishira nko kuba zaribwe, gukoreshwa mu bujura bwo gushikuza amasakoshi cyangwa telefone, gutwara ibiyobyabwenge n’ibindi.”

Yavuze kandi ko izi moto zirimo n’izafashwe kubera andi makosa arimo gutwara badafite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga n’urwo gutwara abantu, n’izakoze impanuka.

ACP Rutikanga yaburiye abahindura nimero ziranga ikinyabiziga ku bihano bibategereje, abibutsa ko n’amayeri bakoresha agenda amenyekana.

Ati “Uburyo butandukanye bakoresha bugenda bugaragara; aho usanga bahanaguye umubare cyangwa inyuguti bagahinduramo iyindi, hari abazihina nimero ntigaragare, abashyiraho agasinga bakurura gafashe ku kuma bashyize kuri plaque kakamanuka kagahisha inyuguti, abarenza igitambaro kuri plaque, hakaba na moto ubona zifite plaque wayishakisha muri sisiteme y’ikigo cy’imisoro n’amahoro ntuyibonemo. Bituma camera ifata nimero itajyanye n’iy’ikinyabiziga kiri aho.”

Bamwe mu Bamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali, banenga bagenzi babo kubera amakosa bababoonaho, bakavuga ko bidakwiye, ndetse ko ari bo bahindanyiriza isura.

Ndayisenga Selemani umaze imyaka ibiri mu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, yagize ati “Inshuro nyinshi hari amakosa tubona akorerwa mu muhanda, ariko ibyo tubona biteye inkeke, ni abahindura plaque kuko natwe baba baduhemukira, bakanahemukira bagenzi bacu. Nta yindi mpamvu ibibatera, hari igihe umuntu aba ahora mu byaha ukabona afashe nk’agasume agapfuka plaque akiruka.”

Harimo abakoresha amayeri adasanzwe

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 276 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 Frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Hari n’izo baba barasibye imibare igize Plaque zazo

Bashyiraho ibituma Camera zitabasha kumenya imibare
Hari n’izafatiwe gutwara imizigo irengeje ubushobozi bwazo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + fifteen =

Previous Post

Handball: Ikipe iherutse guhesha ishema u Rwanda yagize icyo isezeranywa

Next Post

Umunyamakuru ukomoka muri Kenya wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda yageneye ubutumwa Perezika Kagame

Related Posts

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

by radiotv10
22/01/2026
0

In many schools in Rwanda, students are told they must speak English. Sometimes, if a child speaks Kinyarwanda, they get...

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

IZIHERUKA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine
AMAHANGA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru ukomoka muri Kenya wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda yageneye ubutumwa Perezika Kagame

Umunyamakuru ukomoka muri Kenya wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda yageneye ubutumwa Perezika Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.