Abana bafite ubumuga bwo kutabona bari gufashwa kugendana n’abandi mu muco wo gusoma

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ku bufatanye bw’imiryango irengera abafite ubumuga mu Rwanda, hashyizwe hanze inkoranyamagambo y’abafite ubumuga bwo kutabona yanditswe mu buryo bwa Braille ikazaba imwe mu bikorwa bigamije gafasha abana bafite ubu bumuga kwisanga muri gahunda yo gukundisha abana gusoma.

Iyi nkoranyamagambo y’abafite ubumuga bwo kutabona kandi igiye hanze mu gihe hanasohotse iy’abafite ubumuga bwo kutumva.

Izindi Nkuru

Umuyobozi mukuru w’muryango Nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva mu Rwanda, Samuel Munana, avuga ko iriya nkoranyamagambo izazamura urwego rw’uburezi ku bana bafite ubumuga bwo kutabona no kutavuga.

Yagize ati “Twishimiye ko abafite ubumuga bwo kutavuga bagiye kujya babasha kwiga bakoresheje inkoranyamagambo irimo ururimi rw’amarenga rw’ikinyarwanda, mu gihe gito ziraba zageze hanze”

Ibi byose kandi biri gukorwa mu gihe mu Rwanda hamaze iminsi hariho ibikorwa bigamije gukundisha abana gusoma.

Umushinja Soma Umenye w’ikigo cy’Abanyamerika USAID, umaze imyaka itatu ni umwe mu bikorwa byagize uruhare mu kuzamura urwego rwo gucengeza mu bana bato umuco wo gusoma.

Ubwo hishimirwaga ibyagezweho muri uyu mushinga ku bufatanye n’Ikigo Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), hagaragajwe ko mu bigo by’amashuri hongerewemo amasomero ku buryo buri mwana azajya abasha kubona ibitabo byo gusoma.

Umuyobozi wa USAID, Jonathan Kamin avuga go bahisemo gutera inkunga ibikorwa byo gusoma mu rurimi kavukire nk’uburyo buzabafasha gutegura ejo habo hazaza.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu yashimangiye umumaro w’iyi gahunda ku banyeshuli by’umwihariko avuga ko bazakomeza gukurikirana abanyeshuri cyane abafite ubumuga butandukanye.

Gaspard Twagirayezu avuga ko umuco wo gusoma ukomeje gucengera mu bana
Umuyobozi wa USAID, Jonathan Kamin

Denyse MBABAZI
RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru