Monday, September 9, 2024

Bamporiki yibiye ibanga Miss Ingabire Grace rizatuma acyura ikamba rya Miss World

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hon Bamporiki Edouard uyu munsi wakiriye Miss Ingabire Grace ugiye kwitabira irushanwa rya Miss World akanamuha n’ibendera ry’u Rwanda, yamusabye kuzagenda yumva ko yambaye umwambaro w’u Rwanda rwose ndetse amusaba kuzabwira abategura ririya rushwana ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza ku Isi ko kuba bamuha ikamba ari bo bizaba bifitiye akamaro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko ushinzwe Umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ko mu kiganiro yagiranye na Miss Ingabire Grace, yamwibukije kuzagendana indangagaciro nyarwanda.

Bamporiki kandi yamusabye kugera ahagaze mu mwambari wa Gihanga wahanuye bene Kanyarwanda ko “ugiye mu mahanga aho ageze ahagira u Rwanda kandi akarutarama, hanyuma rukagira imbuto n’amaboko ruvanye aho.”

Uyu munyarwandakazi ufite ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza, mu muco no mu bwenge, agiye guhatana muri Miss World mu gihe u Rwanda ubu ari Igihugu gihanzwe amaso na benshi kubera ubwiza bwacyo n’iterambere gikomeje kugeraho.

Bamporiki kandi yibiye ibanga Miss Igabire Grace ry’uburyo agomba kuzitwara muri ririya rushanwa kandi akegukana ikamba.

Ati “Namubwiye ko akwiye kuzababwira ko kumuha ikamba ari bo byungura kurusha we, kuko u Rwanda rwari igihugu umuntu wese adashaka kumenya, rwari Igihugu kidatabara, ariko uyu munsi ni Igihugu buri wese yishimiye ndetse gitabara, ibi bikaba umusaruro w’imiyoborere myiza.”

Miss Ingabire Grace ugomba guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021, yizeje Abanyarwanda kuzabaserukira neza ku buryo yumva yizeye kuzabazanira ikamba.

Yamwakiriye mu biro bye bagirana amugira inama
Yamwibiye ibanga ry’uburyo agomba kuzitwara akegukana ikamba
Yamushyikirije ibendera ry’u Rwanda
Ingabire Grace na we avuga ko agiye abizi ko ahagarariye u Rwanda rwose

RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts