Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abana bamaze imyaka ine baratawe n’ababyeyi bizejwe n’ubuyobozi gusanirwa inzu irinda ibasenyukiraho ntakirakorwa

radiotv10by radiotv10
09/06/2022
in MU RWANDA
0
Abana bamaze imyaka ine baratawe n’ababyeyi bizejwe n’ubuyobozi gusanirwa inzu irinda ibasenyukiraho ntakirakorwa

Yarangiritse cyane

Share on FacebookShare on Twitter

Abana batandatu bo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, bamaze imyaka ine bibana kuko batawe n’ababyeyi babo, basenyukiweho n’inzu babamo mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere bwari bwabizeje kubaha ubufasha burimo no kubasanira inzu.

Aba bana batawe n’ababyeyi muri 2018 icyo gihe umukuru yari afite imyaka 13 ari na we wahise afata inshingano zo kwita kuri barumuna be.

Kuva icyo gihe ubuyobozi bwagiye bubizeza ubufasha burimo no kubasanira inzu babagamo yari yarangiritse cyane yenda kubagwaho, gusa icyatunguye aba bana n’abaturanyi babo batahwemaga kubatabariza, bategereje ubufasha bw’ubuyobozi, amaso ahera mu kirere.

Ubwo Umunyamakuru wa RADIOTV10 yasubiraga ahatuye aba bana, yasanze iyi nzu yararushijeho kwangirika cyane kuko igikuta kimwe cyamaze kugwa.

Aba bana babanje kujya kubana na Nyirasenge ariko nyuma aza kubagarura muri iyo nzu yari yarasenyutse kuko yabonaga harimo imbogamizi ko bakomeza kuba iwe kuko na ho ari hato.

Nyirasenge w’aba bana yagize ati “Kubona abana batandatu barara ku buriri bumwe harimo uw’umukobwa w’imyaka 17, umwana w’umuhungu w’imyaka 15 bakarara ku buriri bumwe, nabonye bitashoboka, abahungu babiri mbavanamo, nza kuba mbagaruye muri iki kizu cyabo.”

Abaturanyi b’aba bana bavuga ko ubuyobozi bwabarangaranye kuko bwamenyeshejwe iki kibazo kuva cyera ariko bukomeza kubatera umugongo.

Umwe yagize ati “Ba Mudugudu barahageze, ba ASOC barahagera, hari n’igihe batubwiye ngo Minisitiri araza, turakubura dutegereza ko abayobozi baza turaheba kandi bari bazi ikibazo cy’aba bana.”

Aba baturanyi b’aba bana, bavuga ko batewe impungenge n’ubuzima bw’aba bana kuko iyi nzu ishobora kuzabahitana.

Undi yagize ati “Buriya iyi nzu ibaguyeho, twe abaturanyi ni twe twaba dufite ibibazo kuko natwe twabigenderamo kuko twaba tutarabitangiye ubuvugizi kare.”

Aba bana bavuga ko ubufasha bwihuse bifuza ari uko bakubakirwa iyi nzu yabo kandi bakaba banafashwa kubona ibibatunga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, aherutse kubwira RADIOTV10 ko ubuyobozi bw’Umurenge budafite ubushobozi bwo gufasha aba bana, icyakora ko hari ubufasha buherutse gutangwa n’ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bako.

Icyo gihe yari yagize ati “Ariko icyo turi gukora nk’Ubuyobozi bw’Umurenge muri iyi minsi tumaze kubiganiraho n’ubuyobozi bw’Akarere, hari ibyo badusabye gukora kugira ngo ari ibikoresho bakeneye ndetse n’ibijyanye no gusanirwa inzu, ubu twamaze kwandikira Akarere kugira ngo hashakishwe.”

Kuri iyi nshuro, Umunyamakuru wa RADIOTV10 yagerageje kuvugana n’ubuyobozi haba ku rwego rw’Umurenge ndetse n’Akarere ariko hose ntibyakunze.

Muri aka Karere ka Rubavu hakunze kumvikana abaturage bashinja abayobozi uburangare cyane cyane iyo bigeze ku ngingo yo kugoboka abaturage nk’aba bana kuko iyo bagaragaje ikibazo bamwe mu bayobozi bakunze guseta ibirenge mu gutanga serivise zo kugoboka.

Aba bana babayeho mu buzima bushaririye
Umukuru muri bo avuga ko icya mbere bakeneye ari ugusanirwa inzu
Abaturanyi na bo barahangayitse

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 10 =

Previous Post

Wagira ngo ni fotokopi ye…Habonetse umuvandimwe wa Ndimbati bigoye kubatandukanya

Next Post

IFOTO: Abarwanyi ba FDLR barimo Majoro bagaragaye bamaze kurira mu isafuriya bifashe mapfubyi nk’abadahaze

Related Posts

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

by radiotv10
18/12/2025
0

Umwarimu wigisha mu ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (TSS) rya Mutenderi mu Karere ka Ngoma, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa...

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

by radiotv10
18/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yavuze ko Abapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri pandagari mu Karere ka Rubavu, batangiye gukurikiranwa kuko uburyo babikozemo...

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

by radiotv10
17/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwamenyesheje abagatuye ko hagiye gukorwa igikorwa cyo kubarura abashomeri badafite akazi bari hagati y’imyaka 16 na...

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

by radiotv10
17/12/2025
0

Umusore wo mu Murene wa Runda mu Karere ka Kamonyi, akurikiranyweho kwica umukecuru amukubise ishoka ubwo yamusangaga iwe nyuma yuko...

IZIHERUKA

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

18/12/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

18/12/2025
Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

17/12/2025
Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

17/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Abarwanyi ba FDLR barimo Majoro bagaragaye bamaze kurira mu isafuriya bifashe mapfubyi nk’abadahaze

IFOTO: Abarwanyi ba FDLR barimo Majoro bagaragaye bamaze kurira mu isafuriya bifashe mapfubyi nk’abadahaze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.