Abana bamaze imyaka ine baratawe n’ababyeyi bizejwe n’ubuyobozi gusanirwa inzu irinda ibasenyukiraho ntakirakorwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abana batandatu bo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, bamaze imyaka ine bibana kuko batawe n’ababyeyi babo, basenyukiweho n’inzu babamo mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere bwari bwabizeje kubaha ubufasha burimo no kubasanira inzu.

Aba bana batawe n’ababyeyi muri 2018 icyo gihe umukuru yari afite imyaka 13 ari na we wahise afata inshingano zo kwita kuri barumuna be.

Izindi Nkuru

Kuva icyo gihe ubuyobozi bwagiye bubizeza ubufasha burimo no kubasanira inzu babagamo yari yarangiritse cyane yenda kubagwaho, gusa icyatunguye aba bana n’abaturanyi babo batahwemaga kubatabariza, bategereje ubufasha bw’ubuyobozi, amaso ahera mu kirere.

Ubwo Umunyamakuru wa RADIOTV10 yasubiraga ahatuye aba bana, yasanze iyi nzu yararushijeho kwangirika cyane kuko igikuta kimwe cyamaze kugwa.

Aba bana babanje kujya kubana na Nyirasenge ariko nyuma aza kubagarura muri iyo nzu yari yarasenyutse kuko yabonaga harimo imbogamizi ko bakomeza kuba iwe kuko na ho ari hato.

Nyirasenge w’aba bana yagize ati “Kubona abana batandatu barara ku buriri bumwe harimo uw’umukobwa w’imyaka 17, umwana w’umuhungu w’imyaka 15 bakarara ku buriri bumwe, nabonye bitashoboka, abahungu babiri mbavanamo, nza kuba mbagaruye muri iki kizu cyabo.”

Abaturanyi b’aba bana bavuga ko ubuyobozi bwabarangaranye kuko bwamenyeshejwe iki kibazo kuva cyera ariko bukomeza kubatera umugongo.

Umwe yagize ati “Ba Mudugudu barahageze, ba ASOC barahagera, hari n’igihe batubwiye ngo Minisitiri araza, turakubura dutegereza ko abayobozi baza turaheba kandi bari bazi ikibazo cy’aba bana.”

Aba baturanyi b’aba bana, bavuga ko batewe impungenge n’ubuzima bw’aba bana kuko iyi nzu ishobora kuzabahitana.

Undi yagize ati “Buriya iyi nzu ibaguyeho, twe abaturanyi ni twe twaba dufite ibibazo kuko natwe twabigenderamo kuko twaba tutarabitangiye ubuvugizi kare.”

Aba bana bavuga ko ubufasha bwihuse bifuza ari uko bakubakirwa iyi nzu yabo kandi bakaba banafashwa kubona ibibatunga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, aherutse kubwira RADIOTV10 ko ubuyobozi bw’Umurenge budafite ubushobozi bwo gufasha aba bana, icyakora ko hari ubufasha buherutse gutangwa n’ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bako.

Icyo gihe yari yagize ati “Ariko icyo turi gukora nk’Ubuyobozi bw’Umurenge muri iyi minsi tumaze kubiganiraho n’ubuyobozi bw’Akarere, hari ibyo badusabye gukora kugira ngo ari ibikoresho bakeneye ndetse n’ibijyanye no gusanirwa inzu, ubu twamaze kwandikira Akarere kugira ngo hashakishwe.”

Kuri iyi nshuro, Umunyamakuru wa RADIOTV10 yagerageje kuvugana n’ubuyobozi haba ku rwego rw’Umurenge ndetse n’Akarere ariko hose ntibyakunze.

Muri aka Karere ka Rubavu hakunze kumvikana abaturage bashinja abayobozi uburangare cyane cyane iyo bigeze ku ngingo yo kugoboka abaturage nk’aba bana kuko iyo bagaragaje ikibazo bamwe mu bayobozi bakunze guseta ibirenge mu gutanga serivise zo kugoboka.

Aba bana babayeho mu buzima bushaririye
Umukuru muri bo avuga ko icya mbere bakeneye ari ugusanirwa inzu
Abaturanyi na bo barahangayitse

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru