Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Abana batwaye Igikombe cy’Isi bageze i Huye umujyi urakubita uruzura banakirwa na Guverineri

radiotv10by radiotv10
27/05/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Abana batwaye Igikombe cy’Isi bageze i Huye umujyi urakubita uruzura banakirwa na Guverineri
Share on FacebookShare on Twitter

Abana b’Abanyarwanda b’ikipe y’irerero rya Paris Saint Germain begukanye igikombe cy’Isi cy’amarerero y’iyi kipe yo mu Bufaransa, bageze i Huye aho basanzwe baba n’imiryango yabo, bakirwa gitwari ndetse banahabwa ikaze na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Aba bana b’ikipe y’abatarengeje imyaka 13 begukanye igikombe cy’Isi cy’amarerero ya Paris Saint Germain [PSG Academy World Cup], bageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022.

Ubwo bageraga ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe, na bwo bakiranywe ubwuzu bwinshi dore ko bamwe mu bayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bari n’Umunyamabanga Mukuru, Muhire Henry Brulart bari baje kubakira.

Kuri uyu wa Kane tariki 26 Gicurasi 2022, berecyeje i Huye mu Ntara y’Amajyepfo aho basanzwe babana n’imiryango yabo ndetse banakurikiranira amasomo y’umupira w’amaguru.

Ubwo bageraga mu Mujyi wa Huye, basanze imbaga y’abaturage baje kubakira, bakora akarasisi, bakomerwa amashyi bavugirizwa n’impundu ku bw’ishema bahesheje Akarere kabo ndetse n’Igihugu muri rusange.

Aba bana banakiriwe n’ababyeyi babo ndetse n’abandi baturage, banakiriwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege ndetse n’abayobozi bo mu nzego z’umutekano muri iyi Ntara.

Aba bayobozi baganirije aba bana, babashimiye iki gikorwa cy’ubutwari bakoze bakaba batahanye Igikombe cy’Isi, ndetse banibutsa ababyeyi babo ko bakwiye gukomeza kubashyigikira no kubaba hafi muri uru rugendo rwo kugana ku gukina umupira w’amaguru bya kinyamwuga.

Bakoze akarasisi
Abaturage bari baje kubakira

Guverineri yabakiriye

Photo/ Bwiza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 5 =

Previous Post

Perezida Kagame yafashe mu mugongo Macky Sall ku byago byagwiririye Igihugu cye

Next Post

Ubwo bamfataga nari nzi ko rugiye guhwaniramo ariko nta n’uwandiye urwara- Sankara

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

by radiotv10
11/07/2025
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yagaragaje amafoto ye ya mbere ateruye umwana wa kabiri aherutse kwibaruka we n’umugabo we Ifashabayo Dejoie. Aya...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubwo bamfataga nari nzi ko rugiye guhwaniramo ariko nta n’uwandiye urwara- Sankara

Ubwo bamfataga nari nzi ko rugiye guhwaniramo ariko nta n’uwandiye urwara- Sankara

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.