Monday, September 9, 2024

Abantu bose baramukundaga- Perezida wa Sena yavuze kuri Kalimba wabaye Umusenateri witabye Imana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yavuze ko Hon Kalimba Zephyrin wabaye Umusenateri witabye Imana, yari umuntu ukundwa na bose kubera ubwitonzi bwe.

Hon Kalimba Zephyrin yitabye Imana mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 02 zishyira tariki 03 Mutarama 2022 azize uburwayo aho yari arwariye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Fayisali.

Nyuma y’urupfu rwe, Sena y’u Rwanda yatanze ubutumwa bugaragaza akababaro yatewe no kubura uyu wabaye Umushingamategeko.

Ubutumwa bwanyuze kuri Twitter, bugira buti “Sena y’u Rwanda yababajwe n’inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Senateri Hon. Kalimba Zephyrin. Twifatanyije n’umuryango we muri ibi bihe bikomeye. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yavuze ko nyakwigendera yakoze akazi ke neza ubwo yari Umusenateri akarangwa no guharanira uburenganzira bwa muntu.

Yagize ati “Hon. Kalimba yari Umusenateri mwiza witangira imirimo, ubuzima bwe yabaye mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’imibereho myiza cyane cyane abasigajwe inyuma n’amateka, no muri Sena ntiyegeze ahwema kandi yakoranaga ubwitonzi. Abantu bose baramukundaga.”

Hon Kalimba Zephyrin yinjiye muri Sena y’u Rwanda muri 2012 ubwo yashyirwagaho na Perezida wa Repubulika akaba yari umwe mu Basenateri 8 yashyizeho icyo gihe.

Nyakwigendera Kalimba Zephyrin
Perezida wa Sena Dr Iyamuremye yavuze nyakwigendera yarangwaga n’ubwitonzi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts