Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abantu bose baramukundaga- Perezida wa Sena yavuze kuri Kalimba wabaye Umusenateri witabye Imana

radiotv10by radiotv10
04/01/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Abantu bose baramukundaga- Perezida wa Sena yavuze kuri Kalimba wabaye Umusenateri witabye Imana
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yavuze ko Hon Kalimba Zephyrin wabaye Umusenateri witabye Imana, yari umuntu ukundwa na bose kubera ubwitonzi bwe.

Hon Kalimba Zephyrin yitabye Imana mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 02 zishyira tariki 03 Mutarama 2022 azize uburwayo aho yari arwariye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Fayisali.

Nyuma y’urupfu rwe, Sena y’u Rwanda yatanze ubutumwa bugaragaza akababaro yatewe no kubura uyu wabaye Umushingamategeko.

Ubutumwa bwanyuze kuri Twitter, bugira buti “Sena y’u Rwanda yababajwe n’inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Senateri Hon. Kalimba Zephyrin. Twifatanyije n’umuryango we muri ibi bihe bikomeye. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yavuze ko nyakwigendera yakoze akazi ke neza ubwo yari Umusenateri akarangwa no guharanira uburenganzira bwa muntu.

Yagize ati “Hon. Kalimba yari Umusenateri mwiza witangira imirimo, ubuzima bwe yabaye mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’imibereho myiza cyane cyane abasigajwe inyuma n’amateka, no muri Sena ntiyegeze ahwema kandi yakoranaga ubwitonzi. Abantu bose baramukundaga.”

Hon Kalimba Zephyrin yinjiye muri Sena y’u Rwanda muri 2012 ubwo yashyirwagaho na Perezida wa Repubulika akaba yari umwe mu Basenateri 8 yashyizeho icyo gihe.

Nyakwigendera Kalimba Zephyrin
Perezida wa Sena Dr Iyamuremye yavuze nyakwigendera yarangwaga n’ubwitonzi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 11 =

Previous Post

Amavubi ahaye Abanyarwanda Ubunani atsinda Guinea 3-0 mu wa Gicuti

Next Post

Kayonza: Umugore wari wahukanye yagarutse mu rugo ahita atema umugabo we

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Umugore wari wahukanye yagarutse mu rugo ahita atema umugabo we

Kayonza: Umugore wari wahukanye yagarutse mu rugo ahita atema umugabo we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.