Kayonza: Umugore wari wahukanye yagarutse mu rugo ahita atema umugabo we

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, umugore wari warahukanye kubera amakimbirane afitaye n’umugabo we, yagarutse ahita atema umugabo we akoresheje umuhoro ariko Imana ikinga akaboko ntiyapfa.

Uyu mugore w’imyaka 27 y’amavuko, asanzwe afitanye ibibazo n’umugabo we bishingiye ku mitungo ndetse ubuyobozi bwakomeje kubunga birananirana bukaba bwari buherutse kubagira inama yo gutadukana.

Izindi Nkuru

Mu cyumweru gishize uyu mugore ufitanye n’umugabo we abana babiri, yari yahukanye aza kugaruka mu rugo ku Cyumweru tariki 02 Mutarama 2022 ari na bwo yatemaga umugabo we akoresheje umuhoro.

Umugore yahise atabwa muri yombi ubu akaba afungiye kuri station y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Mukarange mu gihe umugabo ari kuvurirwa mu Bitaro bya Gahini yoherejwemo nyuma yo kujyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mukarange ariko bakabona ntacyo bamumarira.

Gatanazi Longin uyobora Umurenge wa Mukarange, avuga ko uyu mugore yamutemye umugabo we ku mutwe munsi y’amatwi.

Ati “Kuko yari yamutemesheje umuhoro yahise amererwa nabi abaturanyi baratabara bamujyana kwa muganga.”

Uyu muyobozi avuga ko uyu muryango utarasezeranye usanzwe ubana mu makimbirane ku buryo hanabayeho impungenge ko bazicana akaba ari na byo ubuyobozi bwahereyeho bubasaba gutandukana.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru