Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abanya-Cuba bageneye Abanyarwanda ubutumwa babinyujije ku muyobozi ukomeye wabo uri mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
20/11/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Abanya-Cuba bageneye Abanyarwanda ubutumwa babinyujije ku muyobozi ukomeye wabo uri mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Visi Perezida wa Cuba, Salvador Valdés Mesa uri mu ruzinduko mu Rwanda, yavuze ko yazaniye Abanyarwanda ubutumwa bw’Abanya-Cuba, babafitiye intashyo.

Visi Perezida wa Cuba, yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, nyuma yo kwakirwa na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Xavier Kalinda, banagiranye ibiganiro.

Yagize ati “Nazanye ubutumwa bw’Abanya-Cuba, bafitiye intashyo Abanyarwanda. Ikindi kandi nazanye ubutumwa bwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Cuba.”

Salvador Valdés Mesa yavuze kandi ko Igihugu cye cyifuza gutsimbataza umubano wacyo n’u Rwanda umaze imyaka irenga 40, ku buryo bifuza ko uyu mubano urushaho gukomeza gutuma abaturage b’Ibihugu byombi bakomeza kubanirana neza, no gutera imbere.

Yagize ati “Turifuza guha imbaraga imikoranire yacu dushingiye ku mubano wacu umaze imyaka 40 kugira ngo turusheho kuwagura tugendeye ku mateka yacu nk’Ibihugu byombi.”

Imikoranire y’u Rwanda na Cuba yafashe indi ntera muro Nzeri 2023 ubwo Dr Vincent Biruta na Bruno Rodríguez Parrilla bakuriye dipolomasi z’Ibihugu byombi bashyiraga umukono ku masezerano yo gusangira ubumenyi n’amakuru mu bya Politiki, no gukuraho ikiguzi cya Visa ku badipolomate.

Aya masezerano kandi yabanjirijwe n’andi y’ingendo z’indege mu rwego rwo korohereza urujya n’uruza rwa Kigali- Havana.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Xavier Kalinda wakiriye Visi Perezida wa Cuba, yavuze ko ibiganiro byabo bitagarutse ku masezerano ahubwo ko baganiriye ku bindi bifitiye inyungu Ibihugu byombi.

Yagize ati “Ntabwo twaganiriye ku masezerano ya vuba kubera y’uko aba akiganirirwaho wenda ataranarangira. Ariko twaganiriye uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagirana umubano n’Inteko Ishinga Amategeko ya Cuba.”

Hashize amezi abiri Perezida Paul Kagame agiriye uruzinduko muri Cuba, yagiyemo muri Nzeri 2023, aho yari yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guveriboma z’Itsinda rya G77 rigizwe n’Ibihugu biri mu nzira y’amajyapmbere ndetse n’u Bushinwa.

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko yishimiye gusubira muri iki Gihugu nyuma y’imyaka 36, yagiyemo mu 1986 ubwo yari mu mahugurwa ya gisirikare.

Perezida Paul Kagame kandi yashimiye iki Gihugu Cuba ku kuba intangarugero mu nzego zinyuranye. Yagize ati “Ndashaka gushimira Cuba kubera ko yabaye intangarugero mu bumenyi n’ikoranabuhanga. Uyu munsi, igihugu cyanyu gifite abaganga b’inzobere bakomeye ku isi. Hari byinshi twabigieraho.”

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + five =

Previous Post

CG (Rtd) Gasana agiye kugaruka imbere y’Urukiko nyuma yo gufatirwa icyemezo cyo gufungwa

Next Post

Rutsiro: Inzu batujwemo bakazijyamo bazishimiye ubu ni amarira

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rutsiro: Inzu batujwemo bakazijyamo bazishimiye ubu ni amarira

Rutsiro: Inzu batujwemo bakazijyamo bazishimiye ubu ni amarira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.