Abanyabwenge bagaragaje kimwe mu bishyira mu kaga ibidukikije mu Rwanda kitagarukwaho cyane

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu rubyiruko rwiga mu mashuri makuru na za kaminuza zo mu Rwanda n’urwo mu miryango itari iya Leta, ruvuga ko imyumvire ya bamwe mu baturage ku bidukikije ikiri hasi kimwe n’ubukene, bigituma bamwe mu bakibyangiza.

Uru rubyiruko ruvuga ko hagikenewe imbaraga nyinshi mu kwigisha urubyiruko ibijyanye no kubungabunga ibidukikije, kuko ubumenyi bafite kuri byo, bukiri hasi.

Izindi Nkuru

Umwe ati “Hashobora kuba harimo abatazi akamaro k’ibidukikije bo bakareba ku nyungu zabo gusa, kandi iyo batabungabunze ibidukikije n’ubundi ntabwo babona umusaruro bakabaye babona.”

Akomeza agira ati “Ariko n’indi mbogamizi bafite ni ubukene, hari aho usanga bafite ubukene bukabije abantu bakaba bizeye ko ibyo bakorera ku misozi itandukanye bayikoresha uko idakwiye gukoreshwa ari byo byabagirira umumaro.”

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero, bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu kirombe giherereye mu Kagari ka Bugarura mu nkengero za Pariki y’ishyamba rya Gishwati-Mukura, biyemerera ko iyo bari muri ubu bucukuzi bw’amabuye yo mu bwoko bwa Wolfram, batita ku bidukikije, ahubwo baba batekereza cyane amafaranga bakuramo.

Umwe ati “None ndagenda umwana njye kumushyira mu nkono se muvandi? Ubwo ni ukuvuga ngo ndi kugira ngo mugende nimumara kugenda nshakemo inusu, bitewe n’imibereho mibi no kugera mu rugo ukabona umwana aburaye ni nko kwiyahura mbega, nawe reba uko hameze?”

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gihinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), Munyazikwiye Faustin avuga ko kwivana mu bukene bidakwiye kuba intandaro yo kwangiza ibidukikije, ahubwo ko inzego zose zikwiye gufatanya mu kubirinda kugira ngo abaturage bagere ku iterambere rirambye.

Ati “Ni ugukomeza kurushaho gukora ubukangurambaga kuko kurengera ibidukikije ni ikintu gikomeye ariko gisaba guhindura imyumvire, imigirire n’imitekerereze y’abantu; bisaba ubufatanye bw’abaturage, imiryango itari iya Leta, abikorera ku giti cyabo, noneho tukabasha kugabanya bwa bukene ariko nanone tutagabanya ubukene mu bikorwa byangiza ibidukikije, kuko ntabwo byatugeza muri rya terambere rirambye dushaka.”

REMA igaragaza ko gusubiranya ubutaka bwangiritse, byongera ubudahangarwa bwabwo bityo hakirindwa ubutayu n’amapfa kandi kuva muri 2010 u Rwanda rwashoboye gusana Hegitari 708 628 z’indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima zangiritse, ndetse binyuze mu masezerano ya “Bonn Challenge” u Rwanda rukaba rwariyemeje gusana ubutaka n’amashyamba byangiritse ku buso bungana na hegitari miliyoni 2, ni ukuvuga hafi 76% by’ubuso bwose bw’Igihugu bitarenze mu mwaka wa 2030.

Urubyiruko ruvuga ko kuba abaturage bashaka ubukire bwihuse biri mu byangiza ibidukikije

Abaturage bo bavuga ko ari ho bakura imibereho
Munyazikwiye avuga ko iterambere ridakwiye kubangamira ibidukikije

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru