Tuesday, September 10, 2024

Abanyamulenge barokotse ubwicanyi bw’i Gatumba bamaze imyaka 20 barimwe ubutabera bavuze icyo bateganya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abanyamulenge barokotse ubwicanyi bw’i Gatumba mu Burundi bwahitanye inzirakarengane 166, bakomeje gusaba ko bahabwa ubutabera batahwemye gusaba mu myaka 20 ishize, baravuga ko nibakomeza kubwima baziyambaza Inkiko Mpuzamahanga.

Hari taliki 13 Kanama 2004 mu ijoro, ubwo inkambi yo mu Gatumba mu Burundi yagabwagho ibitero bya gisirikare byica impunzi z’Abanyamulenge 166 bari bayicumbikiwemo.

Nyiramadorari Aime warokotse ubu bwicanyi afite imyaka umunani ubwo yaburaga ababyeyi be bombi, abara inkuru y’aka gahinda nk’ibyabaye ejo hashize.

Ati “Nari mfite imyaka umunani, baraje baraturasa, turyamye baraje baratwika nje nsanga Mama yapfuye ariko Papa ari muzima bukeye nibwo na Papa yahise apfa.”

Nyuma y’ubu bwicanyi, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, yahise itangira gukora iperereza, isanga abakoze ibyaha bakomoka mu Bihugu bitatu barimo Agaton Rwasa wayoboraga inyeshyamba za FNL-Parpehutu, Inyeshyamba z’Abakongomani, n’interahamwe za FDRL.

Icyo gihe hari umuvugizi w’inyeshyamba FNL-Palepehutu, yiyemereye ko uyu mutwe ari wo wagabye icyo gitero nubwo uwari umuyobozi wawo Agathon Rwasa ahakana uruhare urwo ari rwo rwose yaba yarabigizemo.

Muri uyu myaka 20 ishize nta n’umwe urajyanwa imbere y’ubutabera, nyamara abarokotse ubu bwicanyi batarahwemye gusaba ko ababikoze babiryozwa.

Nyiramadorari Aime ati “Turasaba ubutabera kuko abatwiciye kugeza kuri ubu bari kwidegembya, barabyiyemereye ariko ntakirakorwa.”

Umuryango GRSF (Gatumba Refugees Survivors Foundation) uhuza abarokotse iki gitero, washyizeho abanyamatego b’umwuga kwikorera iperereza, ibyavuyemo babishyikirije Leta y’u Burundi kugira ngo bifashe ubutabera gukurikirana abakekwaho ubwo bwicanyi.

Maitre Rukarisha Filemo avuga ko inkiko z’ibi Bihugu (U burundi na RDC) nizikomeza kugaragaza ubushake bucye bwo gukurikirana abagize uruhare muri ubu bwicanyi bazajyana ikirego mu rukiko mpuzamahanga rw’i La Hague mu Buholandi (ICC).

Ati ”Biriya byaha biburanishwa n’Inkiko zo mu Gihugu n’Inkiko mpuzamahanga, ubundi inkiko mpuzamahanga ziburanisha ibyo birego iyo muri ibyo bitagize icyo bikora, ni yo mpamvu kuri ubu ubutabera burimo burashakishwa kuko abicanyi bakomoka mu Bihugu bitatu hari ibirego birimo bitandangwa mu nkiko zo muri ibyo Bihugu, nihatagira igikorwa hazabaho kwiyambaza Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha.”

Dr Rutebuka Jules uhagarariye igikorwa cyo kwibuka, agaragaza ko ubwicanyi bakorewe bwari bushingiye ku ivanguramoo ryari mu karere k’ibiyaga bigari.

Ati “Ibyabaye mu Gatumba ntabwo ari ibya none, ni ibimaze imyaka myinsi ndetse twageze no mu Burundi Papa arahigwa mu 1993 aza kurokoka kuko Data wacu we twari kumwe baje kumwica.”

Kuva mu mwaka wa 2004 habaye ubu bwicanyi bwakorewe Abanyamulenga, kugeza ubu abenshi mu barokoste bagiye gutura mu Bihugu bitandukanye byo mu isi, aho babonera amahoro kurusha ahandi.

Nyiramadorari avuga ko ibyabaye ku babyeyi be abyibuka nk’ibyabaye ejo hashize
Abanyamadini baje kwifatanya na bo mu kwibuka bene wabo

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts