Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abanyamulenge barokotse ubwicanyi bw’i Gatumba bamaze imyaka 20 barimwe ubutabera bavuze icyo bateganya

radiotv10by radiotv10
15/08/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Abanyamulenge barokotse ubwicanyi bw’i Gatumba bamaze imyaka 20 barimwe ubutabera bavuze icyo bateganya
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyamulenge barokotse ubwicanyi bw’i Gatumba mu Burundi bwahitanye inzirakarengane 166, bakomeje gusaba ko bahabwa ubutabera batahwemye gusaba mu myaka 20 ishize, baravuga ko nibakomeza kubwima baziyambaza Inkiko Mpuzamahanga.

Hari taliki 13 Kanama 2004 mu ijoro, ubwo inkambi yo mu Gatumba mu Burundi yagabwagho ibitero bya gisirikare byica impunzi z’Abanyamulenge 166 bari bayicumbikiwemo.

Nyiramadorari Aime warokotse ubu bwicanyi afite imyaka umunani ubwo yaburaga ababyeyi be bombi, abara inkuru y’aka gahinda nk’ibyabaye ejo hashize.

Ati “Nari mfite imyaka umunani, baraje baraturasa, turyamye baraje baratwika nje nsanga Mama yapfuye ariko Papa ari muzima bukeye nibwo na Papa yahise apfa.”

Nyuma y’ubu bwicanyi, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, yahise itangira gukora iperereza, isanga abakoze ibyaha bakomoka mu Bihugu bitatu barimo Agaton Rwasa wayoboraga inyeshyamba za FNL-Parpehutu, Inyeshyamba z’Abakongomani, n’interahamwe za FDRL.

Icyo gihe hari umuvugizi w’inyeshyamba FNL-Palepehutu, yiyemereye ko uyu mutwe ari wo wagabye icyo gitero nubwo uwari umuyobozi wawo Agathon Rwasa ahakana uruhare urwo ari rwo rwose yaba yarabigizemo.

Muri uyu myaka 20 ishize nta n’umwe urajyanwa imbere y’ubutabera, nyamara abarokotse ubu bwicanyi batarahwemye gusaba ko ababikoze babiryozwa.

Nyiramadorari Aime ati “Turasaba ubutabera kuko abatwiciye kugeza kuri ubu bari kwidegembya, barabyiyemereye ariko ntakirakorwa.”

Umuryango GRSF (Gatumba Refugees Survivors Foundation) uhuza abarokotse iki gitero, washyizeho abanyamatego b’umwuga kwikorera iperereza, ibyavuyemo babishyikirije Leta y’u Burundi kugira ngo bifashe ubutabera gukurikirana abakekwaho ubwo bwicanyi.

Maitre Rukarisha Filemo avuga ko inkiko z’ibi Bihugu (U burundi na RDC) nizikomeza kugaragaza ubushake bucye bwo gukurikirana abagize uruhare muri ubu bwicanyi bazajyana ikirego mu rukiko mpuzamahanga rw’i La Hague mu Buholandi (ICC).

Ati ”Biriya byaha biburanishwa n’Inkiko zo mu Gihugu n’Inkiko mpuzamahanga, ubundi inkiko mpuzamahanga ziburanisha ibyo birego iyo muri ibyo bitagize icyo bikora, ni yo mpamvu kuri ubu ubutabera burimo burashakishwa kuko abicanyi bakomoka mu Bihugu bitatu hari ibirego birimo bitandangwa mu nkiko zo muri ibyo Bihugu, nihatagira igikorwa hazabaho kwiyambaza Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha.”

Dr Rutebuka Jules uhagarariye igikorwa cyo kwibuka, agaragaza ko ubwicanyi bakorewe bwari bushingiye ku ivanguramoo ryari mu karere k’ibiyaga bigari.

Ati “Ibyabaye mu Gatumba ntabwo ari ibya none, ni ibimaze imyaka myinsi ndetse twageze no mu Burundi Papa arahigwa mu 1993 aza kurokoka kuko Data wacu we twari kumwe baje kumwica.”

Kuva mu mwaka wa 2004 habaye ubu bwicanyi bwakorewe Abanyamulenga, kugeza ubu abenshi mu barokoste bagiye gutura mu Bihugu bitandukanye byo mu isi, aho babonera amahoro kurusha ahandi.

Nyiramadorari avuga ko ibyabaye ku babyeyi be abyibuka nk’ibyabaye ejo hashize
Abanyamadini baje kwifatanya na bo mu kwibuka bene wabo

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 6 =

Previous Post

Irebere imyitozo ihanitse yatojwe abasirikare 100 ba RDF ku bufatanye n’igisirikare cya Qatar (AMAFOTO)

Next Post

Nyamagabe: Bavuze ibibabangamiye bakorerwa n’insoresore bafata nko kubahagiraho

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyamagabe: Bavuze ibibabangamiye bakorerwa n’insoresore bafata nko kubahagiraho

Nyamagabe: Bavuze ibibabangamiye bakorerwa n’insoresore bafata nko kubahagiraho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.