Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abanyarwanda bakorera muri DRCongo barimo umwarimu wa Kaminuza bamaze iminsi bicaye kubera imyigaragambyo

radiotv10by radiotv10
29/07/2022
in MU RWANDA
0
Abanyarwanda bakorera muri DRCongo barimo umwarimu wa Kaminuza bamaze iminsi bicaye kubera imyigaragambyo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu Banyarwanda bakora imirimo itandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batuye mu Karere ka Rubavu, bavuga ko imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO, yabagizeho ingaruka kuko ubu batinye kwambuka kugira ngo batagirirwa nabi.

Jean de la Paix Abimana usanzwe ari umwarimu muri kaminuza zitandukanye muri DRCongo akaba ari no kwiga amasomo y’icyiciro cy’ikirenga muri iki Gihugu, avuga ko kuva imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO yahindura isura atarasubira muri Congo.

Avuga ko ibi abihuriyeho n’abandi Banyarwanda benshi basanzwe bafite imirimo bakora mu Gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Ubu ntabwo ndi kwambuka kubera gutinya umutekano mucye, kandi hari uruhande rw’Abanyarwanda bafite ubwoba, ubwo bwoba ntakindi kububatera ni uko mu myigaragambyo y’Abakongomani duhura n’ubujura bwa bamwe barimo kwigaragambya.”

Undi muturage wo muri aka Karere ka Rubavu, avuga ko kuva Abanye-Congo batangira kwijundika Abanyarwanda, byabateye ubwoba.

Ati “Niyo twambutse nta burenganzira tuba dufite, turahigwa, ushobora kuba wanapfirayo, ni cyo kibazo tuba dufite. Hari abo bafata bakabangiriza bari kubahora ko ari Abanyarwanda ngo bakorana na M23.”

Imyigaragambyo yatangiye mu cyumweru gishize ariko igafata indi sura ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 25 Nyakanga, yagaragayemo ibikorwa by’urugomo bitandukanye byakozwe n’abayitabiriye bagabye ibisa nk’ibitero ku birindiro bya MONUSCO bakabyigabiza bakanasahura ibikoresho by’abakozi bayo.

Uyu mwarimu muri Kaminuza muri DRC, Abimana Jean de la Paix yaboneyeho kugira inama Abanyarwanda bagenzi be bakorera i Goma muri Congo.

Ati “Muri iyi minsi Umunyarwanda ukorera i Goma yakabaye yitwararika mbere ya byose ndetse yabona bikomeye agakuramo ake karenge. Ubu mfite isomo nagombaga gutanga kuri Kaminuza ariko sindi kwambuka kuko hariyo umutekano mucye, rero n’abandi nabagira inama yo kuba baretse iyi mvura igahita hakaboneka umutekano.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Dr Vincent Biruta, mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru tariki 31 Gicurasi, yari yagiriye inama Abanyarwanda kwitondera kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera umwuka mubi wari ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 8 =

Previous Post

Umukobwa wa Rusesabagina yahishuye isezerano yahawe n’Inteko ya America nyuma yo kuyihamiriza ko u Rwanda rwamunetse

Next Post

Teta Sandra wamamaye mu Rwanda yateye utwatsi ibyo gukubitwa n’umugabo we Weasel akamwangiza isura

Related Posts

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
MU RWANDA

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Teta Sandra wamamaye mu Rwanda yateye utwatsi ibyo gukubitwa n’umugabo we Weasel akamwangiza isura

Teta Sandra wamamaye mu Rwanda yateye utwatsi ibyo gukubitwa n’umugabo we Weasel akamwangiza isura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.