Monday, September 9, 2024

Teta Sandra wamamaye mu Rwanda yateye utwatsi ibyo gukubitwa n’umugabo we Weasel akamwangiza isura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwandakazi Teta Sandra wamenyekanye mu Rwanda ubwo yabaga igisonga cya Miss SFB muri 2014, usigaye aba muri Uganda akaba n’umugore w’umuhanzi w’ikirangirire Weasel, yahakanye amakuru yo kuba yarakubiswe n’uyu mugabo we.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 28 Nyakanga 2022, havuzwe amakuru yuko uyu Teta Sandra yakubiswe bikomeye n’umugabo we, akamwangiza isura nkuko bigaragara ku ifoto ye yabyimbagatanye mu maso.

Amakuru yavugaga ko uyu muhanzi Weasel ufite izina rikomeye muri Uganda no mu karere, yanatawe muri yombi nyuma yuko akubise umugore we akamukomeretsa bikabije.

Teta Sandra yahise yegura telefone ye ahaka yivuye inyuma aya makuru yo kuba yarakubiswe n’umugabo we.

Mu butumwa yatambukije kuri Instagram ye, Teta Sandra yagize ati “Ngendeye ku mafoto ari gukwirakwizwa mu bitangazamakuru ni ibyambayeho mu ijoro ryo ku wa Gatanu ubwo nari mvuye ku kazi nkatakwa n’abajura bakanyiba telefone n’isakoshi na Miliyoni 1,3.”

Yakomeje agira ati “Ibyo byabaye mu cyumweru gishize kandi nahawe ubuvuzi ubu ndi koroherwa.”

Gusa bamwe mu baziranye na Teta na bo bavuga amakuru yabo, bagahamya ko ibibikoere byamugaragayeho byatutse ku kuba yarakubiswe n’umugabo we.

Bavuga ko Teta Sandra akubitwa kenshi na Weasel ariko akanga kumushyira hanze kubera urukundo rudasanzwe amukunda.

Uko Teta Sandra yabaye
Asanzwe ari umugore w’uburanga

RADIOTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts