Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yahuje imbaraga n’Ikigo GSMA mu mikoranire igamije kuzamura ubumenyi mu by’ikoranabuhanga mu Rwanda, izanyuzwa mu bukangurambaga bwiswe ‘WeCare’.
Ubu bufatanye buzakorwa mu bukangurambaga bwiswe ‘WeCare’ bwatangarijwe mu Nama Mpuzamahanga yiswe Mobile World Congress (MWC) yigaga ku ikoranabuhanga rya telefone ngendanwa, yabereye mu Rwanda kuva tariki 17 kugeza ku ya 19 Ukwakira 2023.
Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda, itangaza ko ubu bufatanye buzaha ubushobozi abanyarwanda ku bijyanye n’ubumenyi bw’ibanze mu byikoranabuhanga kandi bugateza imbere ikoranabuhanga mu muryango nyarwanda.
Raporo yakozwe na GSMA ku bijyanye n’ikoranabuhanga rya Internet yo kuri telefone, yagaragaje hari icyuho cya 69% muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Ibi bituma abaturage benshi batabasha kujya ku murongo wa internet ngo babyaze umusaruro amahirwe aba ariho, ku buryo ubu bufatanye bwa MTN Rwanda na GSMA, buzagira uruhare mu gukemura ibi bibazo.
Mu bumenyi buzahabwa Abanyarwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga muri ubu bufatanye, harimo kubigisha kubyaza umusaruro internet, mu gukoresha imbunga nkoranyambaga kuri telefone.
Kugeza ubu Abanyarwanda bagera kuri Miliyoni 1,4 bamaze kugerwaho n’amahugurwa yiswe MTN’s Data Smart training, kandi intego ikaba ukongera uyu mubare ukazamuka.
Naho ku bijyanye n’imbogamizi z’ikiguzi kitorohera buri wese ku bijyanye n’ikoranabuhanga, ubu bufatanye buzakomeza kongera umubare w’abatunga telefone zigezweho za smartphones binyuze mu bukangurambaga bwa Macye Macye.
Kuva ubu bukangurambaga bwatangira muri 2022, abakiliya bamaze kugura telefone zigera mu bihumbi 100.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe abakiliya n’ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Saint Hilary Doe-Tamakloe yagize ati “Nka MTN Rwanda turifuza kuziba icyuho kiri hagati y’abantu bashobora gukoresha internet n’abatayikoresha, turashaka ko buri muntu wese uri mu Rwanda agera ku ikoranabuhanga kandi rikamubyarira inyungu.”
Yakomeje agira ati “ubufatanye bwacu na GSMA buzatuma dufasha abantu benshi kwiga akamaro k’ikoranabuhanga kandi babashe kurikoresha ibibafitiye akamaro.”
Umuyobobozi Mukuru wa GSMA muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, Angela Wamola yagize ati “GSMA yishimiye gukorana na MTN Rwanda mu gutanga ubumenyi ku mikoreshereze y’ikoranabuganga no kugabanya umubare w’abatarigeraho mu Rwanda.”
Yakomeje agira ati “Ubukangurambaga bwa ‘WeCare’ bukomeje kugira uruhare runini mu bakoresha telefone ngendanwa mu gutanga umusaruro mu miryango yabo, kandi twizeye ko ubu bufatanye buzabigiramo uruhare rufatika mu kugera kuri 85% mu kuzamura ubumenyi mu by’ikoranabuhanga mu baturage bakuru nk’intego ndetse na Politiki byiyemejwe n’u Rwanda.”
RADIOTV10