• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

radiotv10by radiotv10
16/12/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyeshuri barenga 100 b’ikigo cy’ishuri cya ‘Wise and Smart School’ cyo mu Karere ka Musanze n’abarezi babo, basuye Polisi y’u Rwanda mu rugendoshuri, baragarijwemo bimwe mu bikorwa byayo by’amashami atandukanye ariko ishami ryifashisha imbwa mu gucunga umutekano.

Aba banyeshuri basuye Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ukuboza 2025, mu rugendoshuri rugamije kubafasha kumenya imikorere ya buri munsi n’inshingano bya Polisi.

Rwabereye ku cyicaro gikuru ku Kacyiru, aho abarwitabiriye basaga 100 bagizwe n’abanyeshuri biga guhera mu mashuri y’incuke kugeza mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ndetse n’abarezi babo, basobanuriwe imikorere y’amashami atandukanye arimo; Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi n’ishami rya Polisi ryifashisha imbwa mu gucunga umutekano (Canine Brigade).

Beretswe uburyo umutekano ubungabungwa hirindwa icyateza inkongi, uburyo bwo guhangana nazo mu gihe zibayeho hifashishijwe ibikoresho kabuhariwe birimo n’imodoka nini zifashishwa mu kuzimya inkongi n’ubundi butabazi, banerekwa kandi basobanurirwa imikorere y’imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano cyane cyane mu bikorwa byo gusaka, gutahura ibiyobyabwenge bihishe ndetse n’ibisasu cyangwa ibindi biturika.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda; ACP Boniface Rutikanga avuga ko iyi ari intambwe nziza bateye haba mu kunguka ubumenyi no guteza imbere ubufatanye mu kubumbatira umutekano.

Yagize ati “Iyo dusuwe, by’umwihariko n’abarimo abakiri bato, tuba tubonye umwanya mwiza wo kwigisha, kumenyekanisha ibyo dukora ariko cyane cyane no kubaka umubano mwiza n’abo duha serivisi kuko ariwo nkingi y’umutekano urambye.”

ACP Rutikanga yashimangiye ko kwigisha abanyeshuri n’abarezi icyarimwe, ari amahirwe akomeye kuko ibyo bamenye babisangiza abandi bikagera kure kandi mu buryo bworoshye.

Ati “Abarezi bahura na benshi kandi icyo batanze kiba nk’ihame ry’ubuzima. Kuba rero tubafite nk’abaduhagarariye aho bakorera, nta kabuza umusaruro ni mwiza. Abanyeshuri nk’aba na bo iyo bize barafata kandi ntibabyihererana babisangiza bagenzi babo aho batuye, aho bigira cyangwa iwabo mu miryango.”

Umuyobozi w’ishuri Wise and Smart, Elysée Ndayishimiye yashimiye Polisi ku mahirwe yo kuyisura ishuri ryahawe.

Yagize ati “Turashimira Polisi y’u Rwanda ku mahirwe yaduhaye abana bakamenya imikorere y’amashami yayo atandukanye. Uretse ubumenyi bahavanye, ni urubuga rwiza rwo kubereka iterambere ry’igihugu, bakigishwa kugikunda kugira ngo bazakure ari abanyarwanda b’intangarugero.”

Yagaragaje ko atari ku bana gusa, ahubwo nabo ubwabo nk’abarezi bahigiye byinshi batari bazi, bakazakomeza kubisangiza n’abandi mu gihe kiri imbere, ariko by’umwihariko bikazafasha abana kugira intego y’aho bagomba kugera kuko bahakuye urukundo rwisumbuye n’icyizere ku rwego nka Polisi y’u Rwanda rubacungira umutekano.

Abanyeshuri barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Icyiraro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda
Bagaragarijwe bimwe mu bikorwa bikorwa n’uru rwego

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =

Previous Post

Eng.-The situation in Uvira after AFC/M23 announces its decision to withdraw

Next Post

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.