Abanyeshuri 30.000 basabye guhindurirwa ibigo, abasubijwe ni 10%

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Igenzura ry’Amashuri (NESA) gitangaza ko cyakiriye ubusabe ibihumbi 30 bw’abanyeshuri bifuza guhindurirwa ibigo by’amashuri boherejweho, mu gihe abamaze gusubizwa ari ibihumbi bitatu.

Hashize ibyumweru bibiri, Minisiteri y’Uburezi itangaje ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2021-2022.

Izindi Nkuru

Mu cyumweru gishize, tariki 04 Ukwakira 2022, abanyeshuri bakoze ibi bizamini barimo abiga baba mu bigo n’abiga bataha, batangiye amasomo.

Gusa hari bamwe mu banyeshuri batarajya gutangira amasomo ku bigo boherejwemo kubera impamvu zinyuranye, ndetse bakaba barahawe uburenganzira bwo gusaba kubihindurirwa, bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Igenzura ry’Amashuri (NESA), Dr Bernard Bahati avuga ko “tumaze kwakira ubusabe ibihumbi mirongo itatu (30 000), kugeza ubu ubusabe bugera mu bihumbi bitatu (3 000) bwamaze gusubizwa.”

Bamwe mu babyeyi basaba ko abana babo bahindurirwa ibigo boherejweho, batanga impamvu zitandukanye zirimo kuba abana babo bafite ibibazo nk’uburwayi buhoraho ndetse n’ubumuga.

Dr Bernard Bahati avuga ko ubusabe busigaye na bwo buzasubizwa mu gihe cya vuba ku buryo bizageza ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha bwaramaze guhabwa umurongo.

Yavuze ko impamvu ituma ubu busabe budahita busubizwa ari iko iki Kigo  gishinzwe Ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri, kibanza gukorana n’ibigo by’amashuri kugira ngo hamenyekane abanyeshuri bagezeyo n’abataragezeyo n’impamvu batarajyayo.

Ati “Izo raporo ni zo zidufasha kumenya abanyeshuri batageze ku mashuri ubundi tukamenya uburyo twohereza abanyeshuri ku bigo bifuza.”

Ubwo hatangazwaga abatsinze ibizaminiri bya Leta mu mwaka w’amashuri wa 2021-2022, Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko abatsinze ibizamini by’amashuri abanza, ni ukuvuga abazajya mu mwaka wa mbere w’ayisumbuye, abaziga baba mu bigo ari 26 922 naho abazajya biga bataha bakaba ari 179 364.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru