Hamenyekanye icyo Ingabire Victoire yaganiriye n’Abashingamategeko b’Iburayi bahuye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyapolitiki Ingabire Victoire wafunguwe ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika, agakomeza ibikorwa bya politiki, yahuye n’abandi bashingamategeko bo mu Gihugu cy’u Burayi, baganira kuri politiki yo mu Rwanda.

Ingabire Victoire witangarije ko yahuye n’itsinda riturutse mu Buholandi ryaje mu nama y’ 145 y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Inteko Zishinga Amategeko (IPU) iri kubera i Kigali mu Rwanda, yanavuze icyo baganiriye.

Izindi Nkuru

Uyu munyapolitiki yavuze ko aba bashingamategeko babiri b’Inteko y’u Buholandi “Twaganiriye ku bijyanye n’imibereho y’abaturage, ubukungu ndetse n’urubuga rwa politiki mu Rwanda.”

Ingabire Victoire watangaje ibyo kuganira n’iri tsinda ryo mu Buholandi kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022 ubwo hatangizwaga iyi nama, yagaragaje amafoto bari kumwe.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter ye, Ingabire Victoire, yagize ati “Nishimiye guhura muri iki gitondo [igitondo cyo ku wa Kabiri] n’itsinda ry’u Buholandi ryaje muri IPU ya 145 mu Rwanda.”

Ingabire Victoire yahuye n’aba bashingamategeko b’u Buholandi bari mu Rwanda

Aba bagize itsinda ry’Inteko Ishinga Amategeko y’u Buholandi baje mu nama mu Rwanda, ni Agnes Mulder na Joop Atsma, baje kwifatanya n’abashingamategeko baturutse mu Nteko z’Ibihugu binyuranye ku Isi bari muri nama yatangijwe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022.

Uyu munyapolitiki ufite ishyaka DALFA-Umurinzi ritemewe mu Rwanda, yahuye n’aba bashingamategeko bo mu Buholandi nyuma y’amezi ane ahuye n’abandi bo mu Bwongereza, baje mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka.

Aba bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza basuye Ingabire Victoire mu rugo iwe muri Kamena uyu mwaka, ni Chi Onwurah, Pauline Latham bombi bahagarariye ishyaka rizwi nka Labour Party, Harriett Baldwin uhagarariye ishyaka rya Conservative Party na Jeremy Purvis uhagarariye ishyaka Liberal Democrat.

Ubwo aba bashingamategeko b’u Bwongereza basuraga uyu munyapolitiki, byagarutsweho na bamwe barimo Minisitiri w’Ubutegetsi, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney.

Icyo gihe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yari yagize ati“Gusurwa n’Abadepite bo mu Bwongereza bigaragaza ko mu Rwanda buri wese agerwaho n’Uburenganzira bwa Muntu byuzuye.”

Uyu munyapolitiki Ingabire Victoire uvuga ko atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yari yarakatiwe gufungwa imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi. Muri Nzeri 2018, yarekuwe ku bw’imbabazi za Perezida Paul Kagame.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru