Minisitiri Gatabazi yavuze ku Badepite b’u Bwongereza basuye Ingabire Victoire iwe mu rugo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yagize icyo avuga ku munyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza wasuwe iwe mu rugo na bamwe mu Badepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza.

Uyu munyapolitiki ufite ishyaka DALFA-Umurinzi ritemewe mu Rwanda, ni we ubwe yitangarije ko yasuwe n’izi ntumwa za rubanza zo mu Bwongereza.

Izindi Nkuru

Mu butumwa yatambukije kuri Twitter ye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022, Ingabire Victoire yagize ati “Ndashimira Abadepite bo mu Bwongereza bansuye iwanjye mu rugo.”

Aba Badepite basuye Ingabire Victoire, barimo Chi Onwurah, Pauline Latham bombi bahagarariye ishyaka rizwi nka Labour Party, Harriett Baldwin uhagarariye ishyaka rya Conservative Party na Jeremy Purvis uhagarariye ishya Liberal Democrat.

Izi ntumwa za rubanza zo mu Bwongereza zasuye Ingabire Victoire, zari kumwe kandi n’abandi bayobozi bo mu Bwongereza barimo Jack Patterson usanzwe ari umukozi w’Inteko yo mu Bwongereza ushizwe ububanyi n’amahanga.

Iki gikorwa cyakozwe n’aba banyapolitiki bo mu Bwongereza basuye Ingabire Victoire ukunze kugaragaza ibyo yita ko bitagenda mu Rwanda, cyagarutsweho na bamwe mu banyapolitiki bo mu Rwanda barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney.

Gatabazi Jean Marie Vianney, yagize ati “Gusurwa n’Abadepite bo mu Bwongereza bigaragaza ko mu Rwanda buri wese agerwaho n’Uburenganzira bwa Muntu byuzuye.”

Ingabire Victoire wari warakatiwe igihano cy’imyaka 15 yakatiwe n’urukiko rw’ikirenga nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi, muri Nzeri 2018, yarekuwe ku bw’imbabazi za Perezida Paul Kagame.

Aba Badepite bo mu Bwongereza basuye Ingabire Victoire

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru