Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kamonyi: Umupadiri w’Umunya-Espagne umaze imyaka 20 atabarutse yashimiwe imbuto yereye ab’i Ngamba

radiotv10by radiotv10
21/06/2022
in MU RWANDA
0
Kamonyi: Umupadiri w’Umunya-Espagne umaze imyaka 20 atabarutse yashimiwe imbuto yereye ab’i Ngamba
Share on FacebookShare on Twitter

Padiri Jose Ramon Amunarriz ukomoka muri Espange, washinze ibikorwa bitandukanye mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, akaba amaze imyaka 20 yitabye Imana, yazirikanywe, hagarukwa ku bikorwa bye byiza yasize bikomeje kuzamura imibereho y’abatuye muri aka gace.

Jose Ramon Amunarriz wageze aha muri Ngamba mu 1984, yasanze aka gace ka Ngamba katarangwamo ibikorwa remezo nk’umuhanda, amashuri, ivuriro ndetse n’insengero cyane ko yasanze aba kristo basengera munsi y’igiti.

Byatumye agira ishyaka ryo kubaka kiliziya n’amwe mu mashuri kugira ngo abana batari babashije kugana ishuri, babashe kwiga.

Ibi ntibyari bihagije kuko abatuye aha batabashaga kugendererana kubera kutagira umuhanda, yiyemeza gukora umuhanda Runda-Gihara-Ngamba kugira ngo babashe guhahirana n’abandi.

Abo muri uyu Murenge w’Akarere ka Kamonyi, uhana imbibi n’Akarere ka Rulindo, ntibabashaga gukorera ingendo muri aka karere k’abaturanyi uko babyifuzaga kuko nta bwato bwahabaga, bituma Padiri Jose Ramon Amunarriz abazanira ubwato bwaborohereje kugeza umusaruro wabo ku isoko.

Nubwo yabikoraga ariko nubundi abari batuye aha ngo bagorwaga no kubona serivisi z’ubuvuzi cyane ko byabasabaga kujya Rutonde muri Rulindo cyangwa Remera Rukoma, ahitamo kubaka ivuriro ubu ryahindutse Ikigo Nderabuzuma cya Ngamba.

Ibi bigwi bya Padiri Jose Ramon Amunarriz watabarutse muri 2002, byagarutsweho mu muhango wo kumuzirikana wabaye ku Cyumweru tariki 19 Kamena 2022.

Byagarutsweho na Madamazela Milagros Sanz uzwi nka nyiranuma washinze akanitirirwa ibitaro bya Nyiranuma mu Biryogo na Kimisagara mu Mujyi wa Kigali, ubu akaba ari umwe batera inkunga bakanakurikirana imikorere n’imikoranire mu bikorwa byakozwe na Padiri Jose Ramon Amunarriz.

Nyiranuma yagize ati “Padiri Jose Ramon Amunarriz yageze hano nta nzu n’imwe yari ihari, agira umutima wo kuhageza ibikorwa remezo.”

Muri uyu muhango kandi wanahuriranye no guha impamyabumenyi abanyeshuri barangije mu mwaka wa 2020-2021, UWINTWARI Jean de monfort Umuyobozi mu kigo gishinzwe imyuga n’ubumenyi-ngiro (RTB) yashimiye uruhare uyu mu Padiri yagize rugamije guteza imbere ubumenyi ngiro.

Yagize ati “Uyu mupadiri yakoze icyo yagombaga gukora mu gihe cye, natwe twiteguye gukomeza ubufatanye bugamije kuzamura ireme ry’uburezi ndetse no kongerera ubushobozi abarimu bo muri iri shuri ndetse no kubaka ibyumba by’amashuri bishya n’izindi nyubako zifashishwa zirimo icyumba cy’abahungu.”

Padiri Cyiza Edmond Marie Rudahunga uyobora iri shuri ry’ubumenyi ngiro rya Father Ramon KABUGA TVET School, avuga ko uyu José Ramon Amunarriz ibikorwa yakoze byari bigamije gufasha abatuye muri Ngamba cyane ko nta terambere ryari rihari.

Gusa yavuze ko bimwe mu bikorwa remezo byasizwe na nyakwigendera, nk’imihanda, ubu biri kwangirika bityo agasaba Leta kubikurikirana ngo bisanwe.

Yagize ati “Ubu imihanda yakozwe na Pdiri Jose Ramon yatangiye kwangirika ku buryo kugera hano i Ngamba biba bigoye cyane ko ari agace gafite imigezi itemba myinshi bityo kuyambuka bikaba bisaba ibiraro ndetse no gusana umuhanda uva Gihara ugera Ngamba cyane ko wifashishwa n’abaza kwiga ndetse n’abaza kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Ngamba biramutse byitaweho imigenderanire yakorwa neza.”

Iri shuri ryitiriwe ‘Father Ramon TVET KABUGA’ ryashinzwe mu mwaka w’ 1997 na Padiri José Ramon Amunarriz watabarutse mu mwaka wa 2002 azize impanuka y’imodoka ku myaka 70, kugea ubu rikaba rifite abana 350.

Uzwi nka Nyiranuma wari uziranye na Padiri yamuvuze ibigwi
Uyu mupadiri yasize ibikorwa remezo muri Ngamba
Padiri uyobira iri shuri yongeye gushimira nyakwigendera
Yashimiwe gufasha abaturage
Abanyeshuri barangije mu ishuri ryashinzwe na Padiri bari mu byishimo

Emmanuel HAKIZIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 2 =

Previous Post

Musanze: Umuyobozi yaramwijunditse kuko yavuganye n’itangazamakuru amubwira ko nta nkunga ateze kubona

Next Post

Minisitiri Gatabazi yavuze ku Badepite b’u Bwongereza basuye Ingabire Victoire iwe mu rugo

Related Posts

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

by radiotv10
14/07/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko haherutse kuvumburwa urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu...

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

by radiotv10
14/07/2025
0

Rwanda’s Minister of Health, Dr. Sabin Nsanzimana, has announced the recent discovery of an injection that can protect an individual...

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

by radiotv10
14/07/2025
0

In our past article, we explained why and how Africa was maintained under domination by European countries. Should we keep...

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi...

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe...

IZIHERUKA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama
AMAHANGA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Minisitiri Gatabazi yavuze ku Badepite b’u Bwongereza basuye Ingabire Victoire iwe mu rugo

Minisitiri Gatabazi yavuze ku Badepite b’u Bwongereza basuye Ingabire Victoire iwe mu rugo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.